AmakuruPolitiki

“Ese Ndimbati azishyurwa indishyi y’igihe yamaze afunzwe ntacyo akora kimwinjiriza?”Me Dusabimana Vedaste yabisobanuye

Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 29 Nzeri 2022, ku isaha zishyira saa cyenda n’iminota mirongo ine (15:40′), intego y’Urukiko yari yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, mu rubanza rwarangiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rugize umwere umukinnyi wa Filime Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati, wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana,runahita rutegeka ko afungurwa.

Ndimbati yari amaze amezi agera kuri ane afunzwe akurikiranyweho ibi byaha bikubiyemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina akaba aya mezi yose yarayamaze muri gereza ntakintu na kimwe agikora mu byo yari asanzwe azwiho bimwinjiriza.

Hibajijwe niba nyuma yo kugirwa umwere niba hari indishyi runaka agomba guhabwa mu rwego rwo kuziba icyuho igihe yatakaje adakora ibimuha inyungu n’ibyaha yashinjwaga bikarangira bitamuhamye.

Me Dusabimana Vedaste wagiranye ikiganiro kirambuye na Teradignews.rw yabigarutseho asobanura icyo itegeko ribivugaho ku muntu wese wakurikiranyweho ibyaha afinzwe nyuma akarekurwa kuko bitamuhamye.

Yavuze ko umuntu wese urukiko rwemeje ko akurikiranywaho ibyaha afunzwe, aribyo bita gufungwa by’agateganyo kugira ngo dosiye yuzure, ubundi ashyirirwaho ukwezi kumwe gushobora kwiyongera ariko bitarenze amezi 6 mu mategeko.

Ifungwa ry’agateganyo rishobora kurenza ukwezi kumwe mu gihe hagikusanywa ibimenyetso byuzuye ku byaha uregwa ashinjwa cyangwa hakaba hari ibirego byinshi mu rukiko bitarakemurwa nabyo bikiburanishwa.

Me Vedaste yavuze ko mu mategeko y’u Rwanda Ku bijyanye n’ubutabera, ntaho byanditswe ko uwaburanye afunzwe nyuma akaza gufungurwa yaragizwe umwere, nta ndishyi agomba guhabwa yo gusimbura ibikorwa yakagombye kuba yarakoraga muri icyo gihe.

Me Dusabimana Vedaste yasobanuye iby’indishyi yibazwa kuri Ndimbati

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yatawe muri yombi asanzwe akora ibikorwa bitandukanye bitunze umutyango we cyane cyane ibya Sinema yamenyekanyemo, ariko mu gihe yari afunzwe ntabwo yakomeje kubikora.

Me Vedaste avuga ko ikintu kimwe gishoboka ku wagizwe umwere kandi yari amaze igihe afunzwe, ni uko nawe yajya mu bugenzacyaha akarega uwamubeshyeye icyaha cyo kumushinja ibyaha by’ibinyoma.

Uwo areze nawe icyo gihe atangira gukurikiranywa icyaha cyamuhama, akamusaba indishyi y’uko yamubeshyeye bigatuma afungwa ntakomeze gukora.

Isoko y’ibyaha Ndimbati yari akurikiranyweho ni Itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ari naho Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwabonye ikibazo rugatangira kugikurikirana no kugikoraho iperereza nk’uko rubifite mu nshingano.

Umunyamakuru wa Teradignews yabajine Me Vedaste niba Ndimbati yarega umunyamakuru cyangwa akarega RIB ubwayo avuga ko umunyamakuru yakoze ibiri mu nshingano ze kandi ko amakuru yatangaje yari ayafitiye gihamya.

Ku ruhande rwa RIB ho ntabwo bishoboka kuko gukurikirana ibyo ibona ari ibyaha aho byaba biri hose n’inshingano zayo kuko ikora mu nyungu rusange(inyungu za rubanda). Birashoboka ko RIB yakurikirana icyaha ku muntu kikamuhama cyangwa ntikimuhame ibyo nibyo ishinzwe.

Me Vedaste avuga ko kuba umuntu yagirwa umwere n’urukiko, bidasobanuye ko icyaha ashinjwa atagikoze ahubwo urukiko rubura ibimenyetso ngenderwaho bituma icyo cyaha kimuhama kuko mu rukiko hakora amategeko n’ibimenyetso.

Niki cyatumye Ndimbati agirwa umwere ku byaha yashinjwaga?

Ifishi yakingiriweho ari na yo yabaye ikimenyetso cyatanzwe n’Ubushinjacyaha, yanditseho ko umukobwa wasambanyijwe na Uwihoreye (Ndimbati) yavutse tariki 04 Kamena 2002 mu gihe ku irangamuntu handitseho ko yavutse tariki ya 01 Mutarama 2002.

Umucamanza kandi yavuze ko itariki ivugwa ko uregwa yasambaniyeho n’umukobwa yateye inda [Kabahizi Fridaus] ishidikanywaho kuko uregwa yagaragaje ko baryamanye tariki 02 Mutarama 2020 mu gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko ari ku ya 24 Ukuboza.

Ku cyaha cyo cyo kunywesha umwana inzoga, Urukiko rwavuze ko nta cyemezo cyatanzwe na muganga, kigaragaza ko uriya mukobwa koko yasindishijwe bityo ko ntaho rwahera ruhamya icyaha uregwa.

Umucamanza yahise yanzura ko uregwa ahita arekurwa kuko nta cyaha na kimwe kimuhama mu byo yari akurikiranyweho.

Mu iburanisha ryo mu mizi, Ndimbati ubwo yahabwaga umwanya ngo yisobanure, yongeye kuvuga ko yagambaniwe, mu rwego rwo gushaka indonke kuko hari abantu bagiye mu matwi Kabahizi bakamushuka ngo amwake Miliyoni 5 Frw.

Yongeye kugaruka kandi ku munyamakuru wakoresheje ikiganiro Kabahizi, akaza kumuhamagara amusaba miliyoni 2 Frw ndetse akamubwira ko natazimuha, amushyira hanze.

Ndimbati yagizwe umwere
Twitter
WhatsApp
FbMessenger