IbitekerezoUtuntu Nutundi

Ese kubyimba umubiri mu gihe umugore atwite ni uburwayi?

Iyo umugore atwite akenshi usanga ibirenge bibyimba ndetse n’ibindi bice by’umubiri ugasanga bya byimbye, abenshi iyo bashaka kumenya umukobwa cyangwa umugore utwite barebera ku ntoki ibirenge n’amaguru muri rusange .Mukumara impungege abatwandikiye batubaza niba ari uburwayi, Teradignews.rw yegereye Muganga maze aradusobanurira.
Ubusanzwe mu gihe umugore atwite, amaraso n’andi matembabuzi biriyongera ku kigereranyo kiri hejuru ya 50%. ibi bifasha  umwana uri munda  gukura neza. Kubyimba ibice bitandukanye by’umubiri w’umugore utwite rero birashoboka. Bishobora guterwa n’uburwayi cyangwa biturutse ku kwiyongera kw’amaraso n’andi matembabuzi mu mubiri.
Ukubyimba kutatewe n’uburwayi ku mugore utwite bikunze kwibasira intoki, mu maso, amaguru cyane cyane ibirenge  .
 Aya matembabuzi aba yiyongereye bigatuma ibice bimwe na bimwe by’umubiri bibyimba  bigirira akamaro imyanya myibarukiro kugirango yaguke maze umwana azabone aho anyura igihe cyo kubyara kigeze. Ubusanzwe kandi aya matembabuzi n’amaraso biba bigize hafi 1/3 cy’ibiro by’umugore utwite.
 Uku kubyimba gushobora kubaho mu gihe icyo aricyo cyose cyo gutwita.  mu gihembe cya gatatu cyo gutwita .
Mugihe bidatewe n’uburwayi ibi nibyo bishobora gutuma habaho kubyimba kw’ibice bimwe na bimwe by’umubiri
Guhagarara igihe kinini, Gukora igihe kinini ku munsi ndetse n’iminsi myinshi mu cyumweru. Ibiryo birimo potasiyumu nkeya, Kunywa ikawa nyinshi cyane no gufata ibintu birimo imyunyungugu myinshi
Mu gihe ubonye wabyimbye amaguru cyangwa ibindi bice by’umubiri mu gihe utwitebiba byiza wihutiye  kubaza   muganga icyaguteye uko kubyimba.
Ariko kandi  mu gihe umaze kubona uri kurushao kubyimba ibice bimwe na bimwe by’umubiri mu gihe utwite , ushobora kwiha ubufasha bwibanze nkuko Muganga yabidutangarije  ushobora kwirinda guhagarara igihe kinini.Igihe wabonye watangiye kubyimba amaguru  ushobora kuryama amaguru yawe asa nari hejuru mu kirere , ushobora kandi kuyasegura nk’umusego cyangwa ikindi kintu cyatuma yigira hejuru.
Sibyo byonyine gusa byaguffasha ariko kuko ushobora kwirinda kwambara inkweto ziguhambiriye cyane , kwirinda kwambara imyenda igufashe cyane no ugabanya gufata ibintu birimo umunyu mwinshi
Ubusanzwe kubyimba bidateje ikibazo ku mugore utwite bigenda biza buhoro buhoro kandi ntabwo biba bikabije. Iyo uku kubyimba bije mu buryo butunguranye mu biganza ndetse no mu maso bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara mbi cyane mu gihe cyo gutwita yitwa Pre-Eclampsia. Pre-Eclampsia ni ndwara irangwa no kubyimba , umuvuduko mwinshi w’amaraso . Iyi ndwara ikaba itwara ubuzima bwababyeyi benshi.
 Ariko nanone umubyeyi utwite ashobora kubyimba umubiri bitewe n’uburwayi,  aha biterwa no kuvura kw’amaraso hanyuma bigafunga  imitsi ijyana amaraso mu mubiri , Umuvuduko ukabije mu gihe umugore atwite na  Diyabete.
Birasa naho bigoranye kuba wamenya niba wabyimbye ibice bimwe by’umubiri mugihe utwite kuberako bihora bisa nigihe wabyimbye bitari uburwayi ariko nanone uzabibwirwa nuko umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane, Kubyimba ukuguru kumwe gusa, kukaba gushyuha, gusa n’umutuku, ndetse kunakubabaza, gutakaza ubwenge rimwe na rimwe, kuribwa mu mutwe ndetse no kutareba neza  by’uburwayi biravurwa bigakira kandi mu gihe wivuje hakiri kare .
Niba wifuzako hari ibyo twazakubariza muganga , watwandikira unyuze kuri paje yacu ya Facebook ya Teradig new noneho tukasagusubiza mu nkuru zacu zitaha.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger