Mu mashusho

Ese kuboneza urubyaro hari uwo bireba cyane kurusha undi mu bashakanye?

Hari benshi mu bashakanye barangwa n’amakimbirane ashingiye ku gusiganira kuboneza urubyaro, buri wese akumva zakabaye inshingano za mugenzi we kurusha uko ziba ize, ese koko hari uwo bireba kurusha undi?

Kuboneza urubyaro cyangwa se kubyara abo ushoboye kurera, ni imwe muri gahunda za leta zikanguririra abantu kubyara abana bake beza, byoroshye kubonera iby’ingenzi byose bibafasha, kubaho neza, gukura neza ndetse bakazagira ejo habo heza cyane.

Hari abagabo bamwe usanga bahora batonganya abagore babo babahora ko basama (Inda) kenshi, kandi bari bakwiye kumenya ibihe byabo by’uburumbuke, bityo ntibapfe gusama batabyiteguye. Ku rundi ruhande abagore na bo bakisobanura bavuga ko ibihe byabo bidahamye(Regulier), bityo abagabo ni bo bagomba gufata iya mbere, agakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, urugero bagakoresha wenda agakingirizo.

Uku kwitana ba mwana, usanga nta gisubizo bitanga usibye amakimbirane ahoraho, ndetse ashobora no kubyara kwahukana kuri bamwe  cyangwa kwicana ku bandi. Icyagakwiye gufasha imiryango nk’iyi, ni uko bakwiye kumenya ko bombi bafite inshingano zingana mu kubyara abo bashoboye kurera, kuko buri wese abyara ari uko yabonanye n’undi. Rero kuboneza urubyaro si inshingano y’uyu cyangwa uriya gusa, ahubwo ni iya bombi ku rwego rungana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger