UrukundoUtuntu Nutundi

Ese koko mu masohoro y’umugabo habamo vitamini zituma abakobwa bagira ikibuno kinini?

Hari abantu[abakobwa/abagore] bamwe batisukura nyuma yo gukora imibonano ngo babitewe n’uko ngo  amasohoro y’umugabo  iyo yinjiye mu gitsina cy’umukobwa/umugore  ngo abamo vitamin B12, ituma abakobwa babyibuha ikibuno!  bagakeka ko  ibyo byaba ari byo bakemeza ko  iyo umukobwa yakoze imibonano ikibuno cye kibyimba kikaba kinini akagira imiterere idasanzwe.

Shangazi Emma Claudine avuga ko aribyo koko ko mu masohoro y’umugabo habamo vitamini B12, ariko ntiberamo kubyibushya abakobwa/abagore. avuga ko atari  nayo gusa ibamo, kuko mu masohoro habamo ibindi birimo Isukari yitwa “fructose”, Vitamini C, Calcium, potassium, zinc n’ibindi…

Ibi byose biberamo gutunga intanga ngabo ziri mu masohoro. Iyo umugabo amaze gusohora, akazi k’amasohoro kaba karangiye, cyane ko intanga ngabo zisohotse ziba zageze ku bukure busabwa. Ikindi kandi amasohoro atuma intanga ngabo zibasha koga (kugenda), igihe zitaragera mu myanya myibarukiro y’umugore ngo zoge mu bubobere buhaba mu gihe cy’uburumbuke.

Gusa, hari ubushakashatsi bumwe bwerekana ko umugore utakoresheje agakingirizo, ashobora kutagira depression (kwigunga, agahinda gakabije n’ibindi) bitewe n’amasohoro amugeramo, ariko nta bushakashatsi kugeza ubu bwigeze bugaragaza ko amasohoro ashobora gutuma umugore abyibuha.

Ese nturabona abagore bafite abagabo ariko bakaba bananutse? Ni uko baba badakora imibonano se? None se ko umugore abyibuha akagira aho agarukiriza kandi akibana n’umugabo, banatera akabariro?

Oya, ntabwo gukora imibonano bituma umugore/umukobwa azana amabuno, izo ni zimwe mu mpinduka zitangira kubaho mu bwangavu, ziterwa n’imisemburo ya kigore umubiri utangira kuvubura. Na none abagore benshi babyibuha batwite,  bonsa, cyangwa se bafata uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ibi byose bigaterwa n’impinduka mu misemburo umubiri uba uvubura cyangwa wakira. Kubyibuha no kugira amabere manini ku bagore n’abakobwa ntabwo biterwa no gukora imibonano. Uburyo umuntu abyibuhamo, n’amabere ye uko azangana, biterwa na none n’umurage yifitemo (hérédité/ heredity) wo mu muryango we.

Abakobwa bajya bishora mu mibonano mpuzabitsina rero bashaka ko kubyibuha ibibuno bagomba gusobanukirwa ko ibyo baba bashaka bitazaza kubera gukora iki gikorwa.

Image result for sperm
Intanga ngabo ntago igira ubushobozi bwo kubyibushya ibibuno by’abagore
Twitter
WhatsApp
FbMessenger