Mu mashusho

Ese koko imyenda icitse iharawe muri iki gihe, yaba yarakomotse i kuzimu?

Imyenda icikaguritse iharawe n’urubyiruko muri iki gihe, usanga yaramamaye ku buryo butangaje, hari abayishima kuko igezwe ho, ariko hari n’abavuga ko ari imyambarie yazanwe na shitani mu rwego rwo kwamamaza imyambarire y’abazimu.

Ugendeye ku nkomoko y’umwambaro wa mbere nkuko tubikesha Bibiliya mu gitabo cy’itangiriro, dusanga Imana yararemye mu ruhu imyambaro maze ayiha  Adamu na Eva, bamaze gucumura, kugira ngo bambike ubwambure bwabo. Itangiriro :3:21

Aho iterambere ry’imyambarire rigeze ubu, usanga abantu cyane cyane b’ibyamamare, urubyiruko ndetse n’abahanzi bakunze kwambara imyambaro (ahanini igizwe n’amapantalo) icikaguritse, ku buryo umubiri ugenda ugaragara, bityo umuntu akaba yakwibaza impamvu yo kwambara usa nk’utambaye. Mu bihugu byateye imbere ho habaho umunsi wo kwibuka abapfuye witwa Halloween day, aho abawitabira bagerageza kwambara imyenda iteye ubwoba kuburyo bisanisha n’abapfuye koko.

Hari umuvugabutumwa wo mu Nigeria watangaje ko yeretswe inkomoko y’iyi myambaro icikaguritse, maze avuga ko yabonye ko yakomotse i kuzimu, ikaba ikwirakwizwa ku isi kugira ngo abantu barusheho kumenyera no gukunda imibereho y’abazimu. Hari n’abavuga ko iyi myambarire yaba yarazanwe n’abirabura bo muri Amerika mu gushaka kwerekana uko abacakara babaga bambaye mu mibereho ibabaje babagamo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger