Ese koko hari ibiribwa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina?
Abenshi batekereza cyane ku mibonano mpuzabitsina , bakibza ibibazo bigiye bitandukanye byerekeye iki gikorwa , kimwe mu bibazo bikunze kwibazwa ni Ese koko hari ibiryo warya ukagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina? igisubizo ni yego , ahubwo dore ibiryo warya ubushake bukiyongera.
1. Inyama y’iroti:
Inyama y’iroti burya iza ku mwanya wa mbere mu ikorwa ry’amasohoro ari naho akenshi uzasanga abaganga bategeka abagabo bahuye n’ikibazo cy’ibura ry’amasohoro ngo bajye birira inyama y’iroti. Kurya inyama y’iroti rero bifasha amaraso gutembera neza, bikaringaniza ubushyuhe ku rwego rw’imyanya myibarukiro ku mugabo ku kigero cyiza. Nibyiza kurya inyama y’iroti rero kuko bizagufasha mu gihe cyo gutera akabariro aho bifasha igitsina gufata umurego, kumva umerewe neza no kunyurwa n’iki gikorwa.
2. Tungurusumu:
Tungurusumu ikunze gukoreshwa mu rwego rwo kuvura no kwirinda indwara nyinshi zitandukanye. Abahanga mu by’ubumenyi bujyanye n’imyororokere, basanze burya tungurusumu igira akamaro gakomeye mu ikorwa ry’amasohoro. Binyuze mu bushobozi buhambaye iba ifite ibyitwa allicin na organosulfur byorohereza itembera ry’amaraso mu bice by’imyanya myibarukiro, bigatuma habaho ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
3. Ibirungo byo mu bwoko bwa tangawizi:
Nyuma y’ikoreshwa ry’ibi birungo n’abagabo bo ku mugabane wa Asia, ubushakashatsi bujyanye n’ubuvuzi bwakorewe muri kaminuza yo mu majyepfo ya Illinois, bwasanze bifasha mu ikorwa ry’amasohoro. Ubundi bushakashatsi bwakozwe kuri ibi birungo bubinyujije mu kinyamakuru Journal of Urology bwasanze 60% by’abagabo bavuwe hakoreshejwe ibi birungo nyuma y’ibyumweru 16, byabafashije kongera umurego w’igitsina cyabo.
4. Inzuzi z’ibihaza:
Inzuzi rero dusanzwe tuzi ko zikomoka ku bihaza, zikungahaye ku musemburo witwa phytosterols, ufasha cyane ku rwego rwa prostate na testosterone bishinzwe ikorwa ry’amasohoro. Izi mbuto kandi ngo zigira akamaro kenshi ku mubiri w’umuntu aho twavuga nko korohereza itembera ry’amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri.
5. Umuneke:
Umuneke burya ni urubuto rukunzwe gukoresha n’abantu benshi nyuma yo gufata amafunguro. Ariko n’ubwo bimeze bityo hari ababikora kuko uba ubaryoheye, abandi bakumvako bibafitiye akamaro nyamara batanagasobanukiwe, umuneke rero ukaba ugira akamaro gakomeye mu ikorwa no kongera amasohoro y’abagabo.
Si ibyo gusa kandi kuko unafasha cyane mu gihe cy’imibonano kuko wifitemo vitamin B iri mu bituma igitsina cy’umugabo gifata umurego.
6. Ubwoko bwose bw’ibiribwa by’ibinyampeke, amagi n’imboga z’ibyatsi:
Kuko biba byiganjemo “Choline”, ituma umugabo yifuza umugore ku rwego rwo hejuru.
7. Urubuto rwa Pome cyangwa se Chocolat:
Pome ni bumwe mu bwoko bw’imbuto bwiza haba ku gitsina gabo cyangwa se ku gitsina gore kuko, iyo umuntu amaze kururya rumwongerera ibyishimo by’umwimerere, no kumva aruhutse mu mutwe.
8. Avoka, uru rubuto ngo rwifitemo vitamin B6:
Ifasha mu kongera umusemburo wa Testosterone na potassium.
9. Ubunyobwa:
Ubunyobwa bwo butuma ubwonko bukora neza ibyiyumviro byo kwifuza imibonano mpuzabitsina bikazamuka.
10. Amafi :
Amafi nayo yigiramo Omega-3 ituma amaraso arushaho gutembera neza mu mubiri w’umugabo ndetse no kwihuta ari nabyo bituma umugabo arushaho gushaka no kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina kuko amaraso aba atembera neza.
Src: Tantine