Ese ko icyaro ari cyo kigaburira umugi, kuki benshi bagihunga?
Abantu benshi bakunze kuva mu byaro bakaza kuba mu migi, baje kuhashakira imibereho iruta iyo bari babaye ho mu cyaro, hari abo bihira ariko hari ahubwo bahahurira n’imibereho mibi iruta cyane iyo babagamo iwabo mu cyaro.
Ubusanzwe tuzi ko ahanini ibyaro ni ari byo biba birimo amasambu manini, ndetse akorerwamo ubuhinzi bw’imyaka inyuranye. Iyo myaka iyo yeze niyo igemurwa mu migi maze abahatuye bakihaza mu biribwa batahinze. Nyamara iyo witegereje usanga benshi mu batuye mu byaro bataka bavuga ko nta mibereho myiza bagira kubera guhora bateze amakiriro ku isuka.
Aha umuntu yakwibaza niba koko ubuzima bwiza buba mu migi, kandi nyamara imigi itungwa n’ibyaro ku bijyanye n’ibyo kurya. Ariko na none wakwibaza niba koko abaza mu migi baba bahunze isuka cyangwa ahubwo baba bishakira kubaho ubundi buzima butandukanye no guhora mu murima bahinga.
Ese abagera mu migi bo bahabonera ubuzima bwiza baje bashaka? birashoboka kuri bamwe ariko ku bandi bikaba agaterera nzamba.