Ese gukora imiboneno mpuzabitsina byongera ubunini bw’amabere y’umukobwa? Sobanukirwa
Abakunzi bacu bamaze igihe batwandikira badusaba ku byerekeye ubunini bw’amabere. Ikibazo cye cya mbere cyabazaga ibintu bigena ubunini bw’amabere. Gusa igisubizo ni Oya kuko gukora imibonano mpuzabitsina ntibyongera ubunini bw’amabere.
Iki kibazo twarakibasubije mu nkuru twabagejejeho mu minsi yashize; Ni iki gitera ubunini bw’amabere. Ikibazo cye cya kabiri cyagiraga giti “Ese gukora imibonano mpuzabitsina byongera ubunini bw’amabere?” Ntabeshye iki kibazo cyarantunguye. Ese ukuri ni ukuhe? Siyanse se ibivugaho iki? Tantine yabikuviriye imuzingo.
Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana
Kwibaza niba imibonano mpuzabitsina igena ingano y’amabere si ibintu bitabaho. Rwose rimwe na rimwe mu biganiro by’abasore uba wumva babivuga. Ndetse n’abakobwa barabiganira, bamwe bakabyemweza abandi bakabihakana. Igitangaje ariko ni uko usanga ababiganira nta makuru cyangwa ubumenyi buhamye baba bishingikirije. Iyo ugerageje kubabaza aho babikuye, bamwe bakubwira ko nabo babyumvise mu biganiro nkibyo.
Icyo siyansi ibivugaho
Iyaba uko ukoze imibonano mpuzabitsina ubunini bw’amabere yawe bwiyongera, abagore bakuze wabasangana amabere agera ku birenge! Ariko turabizi neza ko ataribyo. Inshuro nyinshi ahubwo abantu bagira amabere manini si abagore baku