AmakuruMu mashusho

Ese aho amata si yo akurura isazi zikayagwa mo?

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculée, yanenze bikomeye abakobwa baha icyuho ababashukisha ibintu bakabatera inda.

Ni nyuma yaho bimaze kugaragara ko hari abakobwa baterwa inda ku bwinshi, rimwe na rimwe bikitirirwa abasore ko ari bo baba babashutse, maze bakabasambanya, ndetse bakabatera inda.

Immaculée yagize ati “Abakobwa nibisubireho, n’ababyeyi bisubireho, jyewe nakuze batubwira ko umukobwa adasogongerwa ari nk’amata, iyo asogongewe amera nk’amata yaguyemo isazi.”

Immaculée we asanga ko abakobwa ahanini baterwa inda, ari bo baba babigize mo uruhare, kubera ubujiji ndetse no gukunda iby’isi cyane. yavuze ko we bimutangaza cyane kubona abantu bakomeza kugirira impuhwe abakobwa baterwa inda kandi bo baba batarazigiriye bajya kwemera gukora ubusambanyi, ati  “umuntu arigira atakwigira agapfa”.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger