AmakuruMu mashusho

Ese ababyeyi bakwiye kurakazwa n’uko mwarimu yacishije akanyafu ku mwana?

Mu myaka myinshi yahise, iyo umwarimu yacishaga akanyafu ku munyeshuri, byafatwaga nko kumuhana kugira ngo agire ubwenge, ariko kuri ubu benshi mu babyeyi ntibakozwa ibyo kwihanganira kumva ko abana babo bacishijwe ho akanyafu na mwarimu.

Gucishwa ho akanyafu ku kibuno ni kimwe mu bihano abarimu cyane cyane abo mu mashuri abanza, bakunze guhanisha abana bigisha, ibi bigatuma umwana atinya gukora ikosa runaka, cyangwa se agaharanira kwiga cyane kugira ngo atazahabwa icyo gihano.

Wasangaga ishuri ryigishwa n’umwarimu ukubita cyane, rikunze kubamo abahanga benshi, ariko na none ntawabura kuvuga ku barimu batangaga icyo gihano ku buryo bukabije, bikaba byanatuma hari abanyeshuri bazinukwa ishuri kubera inkoni.

Igihe tugeze mo ubu, usanga ababyeyi benshi badashyigikira ko abana babo bakubitwa, ndetse hari n’abadatinya kujya kwiyama abarimu n’abayobozi b’ibigo birangwamo icyo gihano. Ese kuba ireme ry’uburezi mu mashuri abanza risa nkaho ridindira, byaba bifitanye isano no kuba abarimu batakinyuza akanyafu ku banyeshuri bigisha?

Twitter
WhatsApp
FbMessenger