Ernest Sugira yongeye kuvunikira mu myitozo y’amavubi
Rutahizamu w’umunyarwanda, Ernest Sugira yavunikiye mu myitozo ikipe y’igihugu Amavubi irimo gukora yitegura umukino ifitanye na Cote d’Ivoir mu mikino yo gushakisha itike y’igikombe cya Afurika.
Iyi myitozo yo kuri uyu wa kabiri, abakinnyi bakina imbere mu gihugu bahamagawe bayikoreye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuko abakina hanze batari bagera i Kigali, Sugira utarahamagawe ariko akaba yakoreraga imyitozo mu ikipe y’igihugu kugira ngo azamure urwego rwe nyuma y’umwaka adakina, yongeye kugira ikibazo cy’imvune.
Uyu mukinnyi wasinyishijwe muri APR FC avuye muri As Vita Club yo muri Congo, mu minota 25 ya nyuma yavuye mu kibuga kubera imvune yari agize ku kaguru nubundi katumye amara hanze umwaka wose adakina , gusa ariko ntabwo aho yari yaravunitse ariho yongeye kugira ikibazo ahubwo ni mu ivi ndetse umuganga w’ikipe y’igihugu akaba yavuze ko bidakanganye.
Umuganga w’ikipe y’igihugu Rutamu Patrick yavuze ko kuba Sugira yagize ikibazo mu ivi bishobora kuba byatewe n’uko uku kuguru kutaramenyera.
Ikipe y’igihugu Amavubi ubu iri gutozwa n’abanyarwanda Mashami Vicent, Seninga Innocent, Mulisa Jimmy, Higiro Thomas na Niyintunze Jean Paul izakina na Cote d’Ivoir tariki ya 9 Nzeri 2018.