Erling Haaland yakoze ibitarakorwa na Messi muri UEFA Champions league
Umunya- Norvège Erling Braut Håland ukinira ikipe ya Red Bull Salzburg y’iwabo, yanditse amateka atarakorwa n’ibihangage nka Lionel Messi yo gutsinda byibura igitego mu mikino itanu yikurikiranya y’amatsinda ya UEFA Champions league.
Magingo aya uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko, amaze gutsinda ibitego umunani muri UEFA Champions league y’uyu mwaka, bimugira uwa kabiri umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa, inyuma ya Robert Lewandowski umaze gutsindira Bayern Munich ibitego 10.
Ni ibitego yatsinze mu mikino itanu y’amatsinda yo mu tsinda E ikipe ye isangiye na Genk yo mu Bubiligi, Liverpool yo mu Bwongereza cyo kimwe na Napoli yo mu Butaliyani. Nta kipe muri aya yose atarungurukiye mu izamu.
Erling Braut Håland yaciye aka gahigo mu ijoro ryakeye, ubwo ikipe ye ya Red Bull Salzburg yanyagiraga Genk yo mu Bubiligi ibitego 4-1 agatsindamo icya kane cyabonetse ku munota wa 87.
Iki gitego cyatumye uyu musore yiyongera ku bakinnyi mbarwa bafite aka gahigo, barimo Alessandro Del Piero wabikoze mu 1995, Serhiy Rebrov wabikoze muri Champions league yo mu 1997, Cristiano Ronaldo wabikoze muri 2017, Neymar na we wabikoze muri 2017 cyo kimwe na Robert Lewandowski wabikoze muri uyu mwaka.
Cyakora cyo Haland aba bose abarusha kuba yarakoze ibi nyamara nta n’imyaka 20 y’amavuko aruzuza, binatuma amakipe y’ibihangage nka Manchester United akomeza kumwifuza.