Eritrea: Abaturage birutse ku modoka ya Perezeda kugeza bayuriye
Mu gihe dusanzwe tuzi ko biba bidashoboka kuba umuntu usanzwe yakwegera umukuru w’igihugu bitewe n’umutekano uhagije aba agomba guhabwa haba mu muhanda aho anyuze ndetse no mu nama zitandukanye, muri Eritrea ho siko byagenze kuko ho abaturage bakoze ibirenze ibyo kumwegera ahubwo biruka ku modoka ye barayurira kugeza bamuhobeye.
Ibi bishimangirwa nuko iyo ari kugendera mu muhanda runaka, aba aherekejwe n’izindi modoka nyinshi zimurindiye umutekano ndetse na moto zimwe z’abasirikare ndetse n’abapolisi bakomeye.
Amwe mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasore bo muri Eritrea bafotowe burira imodoka yari itwaye Perezida w’iki gihugu, Isaias Afwerki na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed ubwo yagendaga mu muhanda bakayirukaho.
Inshuro nyinshi imodoka zisanzwe zirahagarikwa, abaturage bagashyirwa ku mpande z’umuhanda kugira ngo Umukuru w’Igihugu atambuke mu bwisanzure ndetse hari n’aho utamenya bikoroheye imodoka Perezida arimo bitewe n’uko baherekezwa n’imodoka zisa n’izo barimo.
Aba basore bashoboye kwinjira mu muhanda hagati, birukanka ku modoka irimo Perezida Afwerki na Abiy Ahmed, bayigezeho barayurira, bya bindi bamwe bita ’guparamira’. Umwe muri bo yinjira mu idirishya ryayo maze ahobera umukuru w’igihugu, arangije asohokamo yiruka yasabwe n’ibyishimo.