Erik ten Hag yuriranye indege ikiniga nyuma yo kwerekwa umuryango usohoka muri Manchester United
Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza , Erik ten Hag, yagaragaye afite ikiniga mbere yo kuva ku mbuga ya Old Trafford.
Erik ten Hag yahobeye umwe mu bakozi b’ikibuga cy’indege ubwo yajyaga mu gihugu cye cy’amavuko cy’u Buholandi, mu masaha make nyuma y’uko Manchester United imusezereye ku mirimo ye ejo hashize.
Bivugwa ko umuyobozi mukuru wa Manchester United, Omar Berrada, n’umuyobozi ushinzwe siporo, Dan Ashworth, ari bo batanze igitekerezo cyo kwirukana Ten Hag nyuma y’imyaka ibiri n’igice ari ku buyobozi bw’iyi kipe.
Ten Hag asize United iri ku mwanya wa 14 muri Premier League, aho yatsinze imikino itatu mu icyenda, atsindwa ine mu itangira ry’uyu mwaka we wa gatatu. Kandi United iri ku mwanya wa 21 muri Europa League, aho yatakaje amanota nyuma yo kunganya na Twente, Porto, ndetse na Fenerbahce.
Ku Cyumweru, United yatsinzwe na West Ham United ibitego 2-1, aho hari hatanzwe penaliti ku munota wa nyuma n’umusifuzi wa VAR, Michael Oliver, bishyira ikipe yakiniraga hanze mu bibazo.
Ku wa Mbere mu gitondo, itangazo ry’ikipe ryasohotse rigira riti: “Erik ten Hag yavuye ku mirimo ye nk’umutoza mukuru w’ikipe ya Manchester United y’abagabo.”
Erik yahawe gutoza iyi kipe muri Mata 2022, maze ayifasha gutwara ibikombe bibiri byo mu gihugu, atwara Carabao Cup muri 2023 na FA Cup muri 2024.
“Turashimira Erik ibikorwa byose yakoze muri iki gihe yaduhaye kandi tumwifurije amahirwe y’ejo hazaza.”
Ruud van Nistelrooy ni we uzaba umutoza w’agateganyo w’ikipe ya United mu gihe hategerejwe umutoza mukuru. Azafatanya n’abatoza basanzwe kugeza igihe ikipe izabona umutoza w’igihe kirambye.
Uyu wahoze ari rutahizamu wa United, wanayitsindiye ibitego 150 mu mikino 219 yakiniye iyi kipe, azatoza umukino wa Carabao Cup kuwa Gatatu aho bazakina na Leicester City kuri Old Trafford.
Ku cyumweru gitaha, Leicester izongera gusura United muri Premier League nyuma y’uko iyi kipe yakiriye indi mikino ibiri irimo uwuzahuza United na Chelsea ndetse n’uzaba na PAOK.
Nubwo Van Nistelrooy yari yavuze ko atifuza akazi k’umutoza mukuru, bishobora guhinduka mu gihe yagaragaza umusaruro mwiza mu minsi iri imbere.
Ruben Amorim, Thomas Frank, na Julian Nagelsmann ni bamwe mu batoza bavugwa ko bashobora kuzahabwa aka kazi.
👇👇
https://www.teradignews.rw/rw/manchester-united-iirukanye-umutoza-erik-ten-hag/