Eric Rutanga yavuze uburyo Nkana FC yo muri Zambia yamutengushye
Umukinnyi Rutanga Eric yatangaje uburyo yahemukiwe n’ikipe yo muri Zambia izwi nka Nkana FC, yagiranye nayo amasezerano yo kuba yayikinira nyuma yaho ikaza kumutenguha bigatuma agaruka mu Rwanda ikitaraganya.
Rutanga yavuze ko iyi kipe, yo muri Zambia yasanze abayobozi bayo bisubiyeho ku mafaranga bari bemeye kumuha ndetse ngo n’ayo bamuhaye ayemeye bavuga ko batayafite yose.
Uyu musore ushobora kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports ndetse agahabwa n’igitambaro cy’ubukapiteni yabwiye abanyamakuru ko abayobozi ba Nkana FC bamutengushye ubwo yajyaga kumvikana nabo,bisubiraho ku mafaranga bari bamwemereye ndetse n’ayo yari yemeye ko bamuha bamubwira ko batayafite yose.
Yagize ati “Nari nagiye kumvikana n’ikipe ya Nkana FC ariko ibiganiro ntibyagenze neza kuko nagezeyo ibyo twari twumvikanye bashaka kubigabanya mbabwira ko bidashoboka.Bagabanyijeho make ndabyemera,bavuga ko nta mafaranga bafite bazayampa mu bice,mbabwira ko bidashoboka ntafata amafaranga mu bice kuko nari nagerageje kuganira na Faustin n’abandi bakinnyi bayikinnyemo bambwira ko bampaye ibice andi ntazayabona.
Rutanga yavuze ko akimara kubona ko aba bayobozi ba Nkana FC bamubeshye,yahise avugana na Rayon Sports imubwira ko imukeneye ndetse n’amafaranga yifuza bayabona ndetse ko agomba kuza gufasha ikipe kuko abakinnyi benshi bari bagiye.
Rutanga wagaragaye mu mukino Rayon Sports yaraye itsinzemo Police FC ibitego 3-1,yavuze ko ataraganira n’abayobozi kubera ko bari bahuze basinyisha abasore 5 baherutse gukura muri APR FC ariko ngo yiteguye kugirana nabo ibiganiro.