Eric Kabera yakoze filime ivuga ku myaka 25 ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Eric Kabera wakoze filime yamekanye cyane yitwa ‘100 Days’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakoze indi filime ibara inkuru yagenewe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25.
Tariki 04 Mata 2019 Abanyeshuri bo muri Kwetu Film Institute bagize ikiganiro kivuga ku kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na byo bikaba byarashyizwe muri iyi filime.
Hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Eric Kabera yakoze indi filime yise ‘A Quarter Century’ [1/4 cy’inyejana], aho avuga ku rugendo rw’igihugu mu kwiyubaka n’urugendo rwe rwo kubara inkuru biciye muri filime.
Iyi filime ‘A Quarter Century’ [1/4 cy’inyejana] mbarankuru imara iminota 25 igaruka ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 25 ibaye.
Irimo ijwi ry’amahoro rya Perezida Kagame, ubuhamya bw’abantu batandukanye, ibitekerezo by’abahanzi b’ibyamamare, inagaragaramo kandi abakinnyi batandukanye bazwi nka Angel Uwamahoro, Amata Giramata n’abandi batandukanye.
Biteganyijwe ko iyi filime izerekanwa bwa mbere tariki 09 Mata 2019 ku cyicaro cy’Ishuri rya Kwetu Film Institute, riyoborwa na Eric Kabera.
Eric Kabera ubwo yaganiraga na The NewTimes yavuze ko kuba abenshi mu bari muri iyi filime ari urubyiruko rwavutse nyuma yo mu 1994, byayihaye agaciro gakomeye.
Ati “ Amwe mu masura n’amajwi ari muri iyi filime ni urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi 1994. Ibitekerezo byabo, ibyo bibuka n’ubushake bwabo mu kubaka ejo heza byahaye filime ubundi buremere.”
Iyi filime mbarankuru igarukamo zimwe muri filime Eric Kabera yakoze mbere nka 100 Days, Keepers Of Memory, Through My Eyes na Iseta. Irimo kandi imikino y’ikinamico yakozwe na Mashirika na Ishyo Arts.
Hashize imyaka 20 Eric Kabere akoze filime yise 100 Days. Iyi filime yafatanyije n’Umwongereza Nick Hughes, yabaye iya mbere ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iba ari nayo yakorewe mu Rwanda nyuma y’uwo mwaka.