EPL: West Ham yanize Chelsea abafana bayo bemere ikije
Ikipe ya Westham yiyongeye ku y’andi makipe yahagamye Chelsea iyibuza amahirwe yo gutera agatambwe ngo izamuke ku rutonde rwa Shampiyona.
Ikipe ya Chelsea niyo yatangiranye amashagaga ishaka igitego hakiri kare ndetse inakina umukino ubereye ijisho babifashwamo n’abana b’abahanga baguze ku isoko ry’abakinnyi ryo mu kwezi kwa mbere.
Ku munota 16 gusa Enzo Fernandes yazamuye umupira muremure maze Joao Felix ajijisha ba myugariro ba West Ham arabacika bagira ngo yaraririye ahita atsinda igitego cya 1 cya Chelsea.
Nyuma yo gutsinda igitego, ba myugariro ba Chelsea barimo Marc Cucurella batangiye gukora amakosa bigatuma abakinnyi bakina imbere ba West Ham barimo Jarrod Bowen bagerageza uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego.
Ku munota wa 28 Jarrod Bowen yazamuye umupira maze Thiago Silva na Benoit Badiashile ubanyuraho bawureba uragenda usanga Emerson, ahita atsinda igitego cyo kwishyura cya West Ham.
Mu gice cya kabiri, Chelsea yakoze impinduka nyinshi mu kibuga kugira ngo irebe ko yashaka igitego cy’intsinzi. Yazanye mu kibuga abakinnyi nka Ben Chilwell, Hakim Ziyech, Mason Mount na Conor Gallager, ariko igitego kirabura burundu.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Uyu ni umukino 3 wikurikiranya ikipe ya Chelsea inganya kandi ariyo kipe yashoye amafaranga menshi ku isoko.
Umutoza wayo Graham Potter ari kujya ahabi. Kugeza ubu Chelsea iri ku mwanya wa 9 n’amanota 31 naho West Ham yo iri ku mwanya wa 15 n’amanota 20.
EPL: Inzovu yatangiye kurira umunyenga ku gacuma cyiburungushuye