Emile ati “Rayon Sports ni yo kipe itajya itugora”, mukeba we Claude ati “Burya si buno.”
Emile Kalinda uvugira abafana ba APR FC yatangaze ko Rayon Sports ari yo kipe itajya igora APR FC, mu gihe mugenzi we Muhawenimana Jean Claude uvugira abafana ba Rayon Sports yemeza ko bagomba kwihimura kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu bamaze imyaka itatu badakuraho amanota atatu muri shampiyona.
Ibi aba bombi bavugira abafana b’aya makipe ahora ahanganye hano mu Rwanda babitangaje kuri uyu wa gatatu ubwo baganiraga na KT Sports. Ni mbere y’umukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona Rayon Sports igomba kwakiramo mukeba ku wa gatandatu w’iki cyumweru.
Ni umukino ufite agaciro gakomeye hagati y’amakipe yombi dore ko APR FC iramutse iwutsinze yarusha Rayon Sports amanota ikenda yayongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona. Rayon Sports yo iramutse iwutsinze yasigara irushwa na APR FC amanota atatu, mu gihe shampiyona izaba ibura imikino irindwi ngo isozwe.
Bwana Emile Kalinda na Claude Muhawenimana bivuze imyato, buri wese agaragaza buryo ki ikipe ye ari yo izatsinda atatu uriya mukino utegerejwe n’imbaga y’abakunda ruhago.
Ku bwa Kalinda uvugira abafana ba APR FC, ngo Rayon Sports ni yo kipe ijya iborohera kurusha andi makipe yose ya hano mu Rwanda. Bwana Kalinda yemeza ko Gicumbi FC na Kirehe ari zo kipe zigora APR FC ugereranyije na Rayon Sports, hanyuma Marines ikaba ikipe ijya ihangana na APR.
Mugenzi we Claude ntahakana ko Rayon Sports itaratsinda APR FC kuva muri 2016, gusa ngo hari imikino bagiye batsindwa ku buryo bw’amaherere. Aha yashakaga kuvuga ku kibazo cy’imisifurire yakunze kutavugwaho rumwe mu mikino Rayon Sports yagiye itsindwamo na APR.
Gusa n’ubwo bagiye batsindwa iriya mikino, ngo amateka agomba guhinduka ku wa gatandatu w’iki cyumweru.
Ati “Kuba duheruka kubatsinda muri 2016 ibyo byo birashoboka kandi nta n’ubwo tubihakana … Ariko icyo nakomojeho, hari insinzwi twagiye dutsindwa nyine, rimwe na rimwe ntitwemere (Ndavgatandatu uga nk’abafana ariko…simvuga mu buryo bwa komite cyangwa ukundi kuntu) hari uburyo twagiye dukina na APR ukabona ko hari igihe hajemo rimwe na rimwe…ntabwo mvuga ko umusifuzi ari uwa APR, ashobora no kuba yasifuye ari umuswa.”
Yongeyeho ati” Icyo nashakaga kuvuga, izo nsinzwi twatsinzwe na APR ntabwo tuzihakana kuko biranditse birahari, n’ayo manota atatu y’ubushize twarayabuze birumvikana, ariko burya si buno. Burya si buno ni yo mpamvu rero tukiri muri Competition y’igikombe cya shampiyona kandi noneho natwe hari amakipe twatsinze na yo atsinda APR.”
Claude Muhawenimana yanahakanye ko APR FC iramutse ibatsinze byayihesha igikombe cya shampiyona, ngo kuko izaba isigaranye imikino irindwi harimo n’iyo izahuramo n’amakipe Emile yavuze ko agora ikipe avugira ugereranyije na Rayon Sports.
Umukino w’aya makipe yombi uzabera kuri Stade Amahoro i Remera aho kuba i Nyamirambo nk’uko byari byatangajwe mu nkuru ziheruka.