AmakuruAmakuru ashushye

Ellen DeGeneres yavuze uko uruzinduko yagiriye mu Rwanda rwahinduye ubuzima bwe

Ellen DeGeneres uherutse gusura u Rwanda aho anagiye kubaka ikigo kigamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, abicishije mu kiganiro cye gica kuri Televisiyo ya NBC yavuze ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda  rwahinduye ubuzima bwe mu buryo atabasha gusobanura.

Mu kiganiro  ‘The Ellen DeGeneres Show’ cyatambutse kuri uyu wa Kabiri taliki ya 04 Nzeri  abwira abari bakurikiye ikiganiro cye yavuze ko yakabije inzozi zo gusura ingagi yari amaranye igihe kirekire.

Muri iki kiganiro  Ellen yeretse abari bamukurikiye amashusho yuko byari byifashe ubwo yari mu birunga, anabasobanurira byinshi mu bikorwa yahakoreye n’uko yabashije kwegera hafi ingagi zo mu birunga bwa mbere. abasobanurira  ibyiyumvo yari afite icyo gihe.

Ati “Biragoye gusobanura uburyo ibihe byiza nahagiriye byari bimeze. Nubona amahirwe yo kujya mu Rwanda uzayakoreshe. Igihugu ni cyiza, abaturage beza, abantu bavugaga ko iyo ugiye kureba ingagi uba uzegereye, ibi kandi nibyo.”

Ellen yaje mu Rwanda ari kumwe n’umufasha we Portia de Rossi, ari nawe wamuhaye impano izamufasha kubaka ikigo gishyigikira ibikorwa by’Ikigo Dian Fossey Fund cyita ku ngagi, yavuze ko umunsi ukurikiyeho basuye undi muryango w’ingagi, kandi bakabasha kuwegera neza bitandukanye n’izo babonye bwa mbere.

Ku tariki ya 26 Gicurasi nibwo Ellen DeGeneres yaje mu Rwanda  ndetse ubwo yari muri iki gihugu yanakiriwe na Perezida Paul Kagame aho bagiranye ibiganiro, nyuma anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengana zihashyunguwe.

Ikigo ‘‘Ellen DeGeneres Campus’, agiye kubaka mu Rwanda hafi ya Pariki y’Ibirunga kugeza ubu harimo gukorwa igishushanyo mbonera cy’iki kigo,  ibuye fatizo no kubaka bikazatangira mu 2019, kikazuzura muri Nzeri 2020 gitwaye miliyoni 10 z’amadolari.

Ellen DeGeneres afata Dr Dian Fossey wishwe mu Ukuboza 1985, nk’icyitegererezo ku bwo kwita ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga anazikoraho ubushakashatsi. Ikigo azubaka kikazanafasha  ibikorwa bya Karisoke Research Center yatangije muri Nzeri 1967.  Ibyo wamenya kuri Ellen DeGeneres  uheruka gusura u Rwanda akakirwa  na Perezida Paul Kagame  

Ellen yaje mu Rwanda ari kumwe n’umufasha we Portia de Rossi
Ellen DeGeneres n’umufasha we Portia de Rossi bakiriwe na Perezida Paul Kagame

Ushobora kureba  uko byari byifashe  ubwo Ellen DeGeneres yerekanaga byinshi ku ruzinduko rwe yagiriye mu  Rwanda , muri Video ikurikira

Twitter
WhatsApp
FbMessenger