AmakuruAmakuru ashushyeImikino

El Clasico: Real Madrid yandagajwe na FC Barcelona, Lopetegui ajya mu mazi abira

Umukino wa shampiyona ya Espagne wari utegerejwe n’isi yose hagati ya FC Barcelona na Real Madrid, urangiye Barcelona itsinze ibitego 5-1, Julen Lopetegui utoza Real Madrid ajya mu mazi abira.

Uyu Lopetegui utoza Real Madrid yari aheruka guhabwa imikino itatu yo kumwica cyangwa ikamukiza, harimo uyu wa FC Barcelona wagombaga kuba uwa nyuma muri iyo.

Umukino wa mbere muri iyi yawutsinzwe na Levante 2-1, uwa kabiri atsinda Viktoria Plzen ibitego 2-1, mu gihe uyu awandagajwe na FC Barcelona ku bitego 5-1.

Igitego cya Philippe Coutinho, bitatu bya Luis Suarez n’icya Artulo Vidal ni byo byahesheje Barcelona itari ifite Lionel Messi ufite imvune gukomeza kuyobora shampiyona ya Espagne, nyuma y’umunsi wa 10 wayo.

Ni umukino watangiye Barcelona yotsa igitutu kinshi Real Madrid, biza no kuyihira kuko yahise ibona igitego cya mbere ku munota wa 11 w’umukino. Cyatsinzwe na Philippe Coutinho, ku mupira yari akatiwe na Jordi Alba.

Ikipe ya FC Barcelona ntiyiraye, kuko yakomeje no gushaka ibindi bitego. Iyi kipe y’umutoza Ernesto Valvelde yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 30 w’umukino. Ni igitego uyu munya-Uruguay yatsinze kuri Penaliti ku ikosa yari akoreweho na Raphael Varane.

Ibi bitego 2 bya Barcelona ni byo byajyanye amakipe yombi kuruhuka.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Real Madrid yashakaga kugabanya umwenda hakiri kare. Iyi kipe byaje kuyihira ku munota wa 51 w’umukino kuko yahise ibona igitego cyatsinzwe na Marcelo. Real Madrid yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku munota wa 56 w’umukiino, gusa umupira wa Luka Modric ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Imbaraga Real Madrid yazanye mu gice cya kabiri zarangiranye n’umunota wa 60 w’umukino, ubundi Barcelona na yo itangira kuyotsa igitutu.

Igitutu cya FC Barcelona cyatangiranye n’igiti kizamu cyatewe na Luis Suarez, mbere gato y’uko uyu munya-Uruguay atsindira FC Barcelona igitego cya gatatu kinjiye ku munota wa 76 w’umukino. Ni ku mupira yari aterekewe ku mutwe na Sergi Roberto.

Suarez yongeye kubona izamu ku munota wa 84, ku mupira Sergio Ramos yambuwe na Sergi Robero wahise asunikira kwa Suarez, bikarangira arobye umuzamu Thibaut Courtois. Iki gitego kandi cyahise kimufasha kwinjira muri ba rutahizamu bake bagiye batsinda Hat trick muri El Clasico.

Barcelona yarangije akazi kayo ku munota wa 88, itsinda igitego cya 5 ibifashijwemo na Artulo Vidal. Ni ku mupira yari ashyiriwe ku mutwe na Ousmane Dembele. Aba basore bombi ni bwo bari bamaze kwinjira mu kibuga kuko Dembele yari amaze gusimbura Coutinho, mu gihe Vidal yari amaze gusimbura Arthur Melo.

Vidal na Dembele kandi bakinaga El Clasico yabo ya mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger