AmakuruAmakuru ashushye

Ejo kuwa 16 Ukwakira ni amatora y’inzego zibanze, menya uko iki gikorwa kizakorwa

Guhera kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 16-17 Ukwakira 2021, hazaba amatora ku rwego rw’amasibo, abaturage bakaba bashishikarizwa kuzitabira icyo gikorwa nk’uko basanzwe bitabira ari nako bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora NEC Munyaneza Charles, mu kiganiro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yavuze ko abazatorwa mu Masibo ari bo bazatora Komite Nyobozi z’Imidugudu n’Abajyanama bahagarariye Imidugudu muri Njyanama z’Utugari.

Yasobanuye impamvu amatora azahera mu Masibo bikaba bibaye ku nshuro ya mbere amatora y’Inzego z’ibanze mu Rwanda agiye gukorwa mu buryo buziguye kuva ku rwego rw’Umudugudu aho kuba ku rw’Akagari nkuko byari bisanzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Yagize ati: “Tugiye gukora amatora mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19, tugomba gukora amatora ariko dukomeza kwirinda kino cyorezo, icyo dusaba aba bayobozi ni ugukora ubukangurambaga kugira ngo dukomeze twirinde, twubahiriza ingamba zashyizweho na Leta yacu, tuzikomeze tuzikangurire abaturage, tubwire abaturage ko ntawuzaza gutora atambaye agapfukamunwa.”

Komisiyo y’amatora yateguye gahunda y’amatora na gahunda irambuye ku buryo lisiti iriho abarenga miliyoni 8 bazatora kandi iyo gahunda yerekana ibikorwa byinshi by’ibanze aho amatora azakorerwa n’amataliki.

Munyaneza yakomeje avuga ko hahuguwe abahugura abandi, no guhugura abaturage muri rusange binyuze mu nteko rusange ku buryo imyiteguro ihagaze neza. Amatora ateganyijwe ni ay’Inzego z’ibanze n’Ingaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) Munyaneza Charles

Muri aya matora y’Inzego z’Ibanze hazatorwa Abakuru b’Imidugudgu na Komite nyobozi zabo, Njyanama ku rwego rw’Akagali, Njyanama z’Imirenge, Komite Nyobozi y’Akarere na Njyanama y’Akarere n’Ingaga zitandukanye urw’Urubyiruko urw’Abagore n’urw’abafite ubumuga zitorwa kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu.

Ku italiki ya 19 Ukwakira hazabaho gutora Komite Nyobozi n’abagore ku rwego rw’Umudugudu ayo ni yo matora manini kuri urwo rwego.

Hazakomeza hatorwa abajyanama rusange ku italiki ya 23 Ukwakira, bazatorwa mu bazaba baturutse mu Masibo, bazamuke ku rwego rw’Akagari, bakomeze no ku rwego rw’Umurenge.

Amatora azakomeza ku rwego rw’Akarere ku mataliki ya 13 na 19 Ugushyingo ahazatorwa Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi. Biteganyijwe ko ku italiki ya 23 Ugushyingo amatora azaba arangiye kandi hazatorwa abayobozi basaga 240 000.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger