AmakuruImikino

Eden Hazard yasezeye Chelsea nyuma yo kuyifasha gutwara Europa league

Eden Hazard yaciye amarenga y’uko ashobora kuba yakiniye Chelsea umukino we wa nyuma, nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya UEFA Europa league inyagiye Arsenal ibitego 4-1.

Muri uyu mukino, Hazard yashoboye gutsinda ibitego bibiri anatanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Pedro Rodriguez.

Nyuma y’umukino yabwiye BT Sport ko bisa n’aho asezeye, gusa avuga ko ari ngombwa gutegereza ibyo Chelsea na Real Madrid imwifuza bazagena ngo kuko iby’umupira w’amaguru utabimenya.

Ati” Ndatekereza ko nsezeye, gusa mu mupira w’amaguru nta wamenya.”

Abajiwe ku bijyanye n’ahazaza he, Eden Hazard yavuze ko azabifataho icyemezo mu minsi iri imbere.

Ati” Tuzabifataho icyemezo mu minsi iri imbere. Icyo natekerezaga mu mutwe wanjye kwari ugutsinda umukino wa nyuma. Birashoboka ko iki ari cyo gihe cyo kugira ahandi nerekeza. Inzozi zanjye kwari ugukina muri Premier league, kandi ibyo nabigezeho byongeye muri imwe mu makipe akomeye.”

Umutoza we Maurizio Sarri na we yatangaje ko azi neza ko Hazard yifuza kuva muri Chelsea, bityo akaba agomba kumwubahira icyemezo cye.

Ati” Ndabizi ko ashaka kugenda, kandi ngomba kubaha icyemezo cye. Ni umukinnyi mwiza cyane. Byantwaye nk’amezi abiri cyangwa atatu kugira ngo mbashe kumwumva nk’umugabo kandi ubu ndamwumva, ni umugabo mwiza cyane.”

Mu gihe umukino wa nyuma wa Europa league wabereye i Baku ari wo Hazard yakiniye Chelsea, byumvikana ko yashyize akadomo ku myaka irindwi yari amaze akinira iyi kipe.

Uyu musore wageze muri Chelsea imuguze muri Lille kuri miliyoni 32 z’ama-Pounds, yari amaze kuyikinira imikino 352. Yashoboye kuyitsindiramo ibitego 110 anatanga imipira 92 yavuyemo ibitego. Hazard na Chelsea batwaranye ibikombe bitandatu, birimo bibiri bya Europa league, bibiri bya Premier league, icya FA Cup ndetse n’icya League Cup.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger