Eddy Kenzo yibasiwe n’abafana nyuma yo gutandukana n’umugore we
Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda yahawe urwamenyo n’abakunzi b’umuziki muri iki gihugu, nyuma y’ibibazo amaranye iminsi byo kuba uwari umugore we Rema Namakula yaramutaye agahitamo gukora ubukwe n’undi mugabo.
Kuba uyu muhanzi w’icyamamare yaratawe n’uwari umugore we, byabaye inkuru muri rubanda dore ko hari benshi batabashaga kubyiyumvisha ko bishoboka bitewe n’urwego uyu muhanzi amaze kugeraho muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko muri Uganda.
Hagati aho hari n’abemeza ko kwamamara bitandukanye n’amarangamutima y’urukundo kuko abantu bakunda ababubaha, babagaragariza urukundo kandi bakanabitaho, bitandukanye n’uko benshi bumva ko umusore ufite amafaranga ntamukobwa wamwitesha.
Izi mpaka zabaye ngo turwane, nyuma y’amakimbirane yagiye avugwa hagati ya Eddy Kenzo n’umukunzi we, mbere y’uko batandukana, ubwo Rema yamushinjaga kumuca inyuma.
Ibi byatumye haduka inkuru zivuga ko baba baratandukanye, ariko bombi bemeza ko bakiri kumwe ndetse ko bameranye neza.
Burya akenshi nta nduru ivugira ubusa, ibyitwaga ibihuha byaje kuba impamo mu minsi yashize, Rema agaragara mu mafoto ari mu byishimo n’umunezero w’urukundo n’undi mugabo mushya, byemezwa kumugaragaro ko atakiri uwa Eddy Kenzo.
Kugeza ubu Eddy Kenzo yagiye yibasirwa n’abantu batandukanye, bamushinja ubutinganyi, guheheta n’ibindi bitandukanye, kugeza naho we ubwe yeruye kuri Instagram agaragara arira nk’umwana agaragaza agahinda yatewe n’amakuru akomeje kumuvugwaho aho guhumurizwa ko yatawe n’umugore.
Abakunzi b’umuziki muri Uganda, bavuze kandi ko Rema Namakula akwiye gutura neza aho ari agatunganirwa kuko yabonye umugabo umunyuze, nyuma y’uko Eddy Kenzo atari ashoboye kumushimisha mu buriri.
Ibi babivuze nyuma y’uko uyu muhanzi aherutse gushimirwa na Perezida Museveni kubw’intambwe amaze gutera nyuma yo kuba imfubyi afite imyaka ine. Benshi batekereje ko Museveni yaba yamwiyegereje kugira ngo byibuze agire ibyamamare yigarurira.
Ibi nibyo byatumye bihutira kwandika ko, Eddy Kenzo yananiwe guhaza umugorewe mu buriri, bityo atanabasha kubona imbaraga zo kurwanya amashyaka atavuga rumwe na NRM iri kubutegetsi harimo na People Power rya Bobi Wine.