Eddy Kenzo yasutse amarira nk’uruhinja mu maso y’abakunzi be
Umuhanzi wo muri Uganda Edrisah Musuuza wamamaye mu muziki nka Eddy Kenzo, yasazwe n’agahinda gakomeye bimutera gusukira amarira imbere y’abakunzi be agaragaza ko ibihe arimo muri iyi minsi bitamworoheye na gato.
Uyu muhanzi amaze iminsi ahanganye n’ikibazo cyo kuba yarasizwe n’Uwahoze ari umugore we Rema Namakula ubu wamaze kurushinga n’undi mugabo w’Umuganga witwa Hamza Ssebunya.
Ubwo uyu musore yaganiraga n’abakunzi be imbona nku bone (Live) ku rubuga rwa Instagram, yabajijwe byinshi mu bimaze iminsi bimuvugwaho byo kuba yaracaga inyuma umugore we, kuba ari umutinganyi n’ibindi bitandukanye byavuzwe nyuma y’uko umugore we afata icyemezo cyo guca ukubiri na we.
Eddy Kenzo nta kindi yongereyeho yasutse amarira n’agahinda kenshi, avuga ko ibihe arimo byahaye urwaho ku muntu uwo ari we wese kuba yakwivugira amagambo amusenya amwita icyo ashaka imbere mu ruhame.
Mu minsi yashize Sheikz Muzaata wasezeranyije Rema Namakula wahoze ari umugore wa Eddy Kenzo na Hamza Ssebunya, Muzaata muri uwo muhango wo gusezeranya aba bageni yavuze ko umuhanzi Eddy Kenzo ari ‘umutinganyi’ kandi ko yitwara nkabo. Yongeraho ko ‘umutinganyi’ adashaka umugore avuga n’andi magambo y’urukozasoni.
Yavuze ko niba Eddy Kenzo adashatse umugore wo kubana nawe ari ikimenyetso cy’uko ari umutinganyi, avuga ko akwiye kubivamo agashaka uwo babana cyangwa akarongora nyina.
Ibi byababaje uyu muhanzi mu buryo budasanzwe kuko nyina umubyara amaze imyaka irenga 20 yitabye Imana.
Eddy Kenzo n’umujinya mwinshi yavuze ko Sheikz Muzaata yamutukiye mu maso y’umwana we, ngo ni urwibutso rubi umwana we abitse
Yagize “Untukiye mu maso y’umwana wanjye akureba sinibaza ko wari umunsi mwiza ku mwana wanjye kandi umwana wanjye ntabwo aza kwibagirwa, ndagushimiye.”
“Sheikz Muzaata agomba kwerekana ibimenyetso byose bigaragaza ko ndi umutinganyi nabibura azasaba imbabazi kubwo kwangiza izina ryanjye. Ubu isi yanjye yose yuzuye ikimwaro. Ndi umubyeyi w’abana babiri.”
Ibi byatumye kandi uyu muhanzi anafata ingamba zo guhagarika gukorera bimwe mu bikorwa bya muzika muri Uganda mu gihe Sheikz Muzaata ataramusaba imbabazi.
Eddy Kenzo kandi yasabye Leta ya Uganda ko yagira icyo ikora kuko hari abantu bakomeje kumubatiza amazina agayitse agamije gusiga icyasha izina amaze kubaka.