AmakuruImyidagaduro

Eddy Kenzo yagize icyo avuga ku makuru amushinja guca inyuma umugore we

Umuhanzi Eddy Kenzo umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Uganda, yagarutse ku makuru amaze igihe avugwa amushinja ko yaba asigaye aca inyuma umugore we Rema Namakura akaryamana n’umuhanzi wo muri Uganda uzwi nka Lydia Jazmine.

Uyu musore wamenyakanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo,Sitya Loss,Zigido,Viva Africa n’izindi  yavuguruje aya makuru avuga ko ibyo bamushinja ari ibinyoma kuko we n’umugore we babanye neza ndetse ko nta n’ikibazo habe na gito kiri hagati yabo.

Kenzo ibi yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Radio KFM yo muri Uganda witwa Malaika Nyanzi na Brian Mulondo, aho yabajijwe niba ibyo ashinjwa ari ukuri, asubiza abihakanira kure.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi aca inyuma umugore we, yatangiye kuvugwa mu Gushyingo 2018, hemezwa ko asigaye akungitse na Lydia Jazmine.

Ibi byavuzweho cyane ubwo bombi babonekaga muri hoteli imwe y’i Dubai aho Eddy Kenzo yari yagiye kuririmba mu birori byiswe ’One Africa Music Fest’ mu gihe Lydia Jazmine we yari yagiyeyo mu biruhuko.

Nubwo Eddy Kenzo yavuze ko we n’umugore we Rema Namakula babanye neza, mu minsi yashize hari amakuru yavugwaga ko bombi batandukanye batagihuza mu rukundo.

Nubwo havugwa urunturuntu mu rugo rwa Eddy Kenzo na Rema Namakula babyaranye, uyu mugore yaririmbye mu gitaramo gikomeye umugabo we aherutse gukora yizihiza imyaka icumi amaze yinjiye mu muziki.

Iki gitaramo ni nacyo cyagaragayemo agashya kokubona abakeba babairi Bobi Wine na Bebe Cool bicaranye ndetse baranahoberana imbere y’abakunzi b’umuziki bari bacyitabiriye.

Lydia avugwaho gukundana bwihishwa na Eddy Kenzo
Rema umugore wa Eddy Kenzo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger