Eddy Kenzo yagarutse ku burwayi bwe bivugwa ko yabutewe no kudafata neza imiti ya SIDA
Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko Edrisa Musuuza wamenyekanye nka Eddy Kenzo muri muzika, arembeye mu bitaro icyakora icyo gihe yatangazaga ko ari koroherwa.
Uyu muhanzi umaze kubaka izina umunmtu atatinya kuvuga ko rikomeye, yasubije abantu batandukanye bavugaga ko arembye kubera ko yanze kumvira inama za muganga ntafate imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida. Aha abantu batandukanye yewe no mwitangazamakuru rya hariya iwabo ryavugaga ko uyu muhanzi yanduye agakoko gatera Sida.
Ibi byababaje bikomeye uyu muhanzi ndetse binatuma afata impapuro zigaragaza ibisubizo bya muganga ku burwayi bwe ndetse anasaba abantu ko bajya ku bitaro bya Nakasero cyangwa se Casie Clinic bakamenya ukuri kuko yahivurije.
Eddy Kenzo yagize ati:”Reka ibi mbirekere abakomeza kuvuga. Niba utishimiye ukuri kwanjye byaba byiza ugeze ku bitaro bya Nakasero cyangwa se Casie Clinic bafte amakuru ahagije ku buzima bwanjye. Ni ibizamini byose bamfashe.
”
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Eddy Kenzo aherutse gushyiraho ifoto ye ari mu bitaro igaragaza ko atamerewe neza. Yatangaje ko arwaye ariko ntiyagaragaza uburwayi afite, ariko hagakekwa umunaniro.
Yagize ati “Nzamererwa neza mu izina ry’Imana, nari natangiye kugenda, narebye umukino wa Vipers vs Villa i Kitende, Imana ibahe umugisha mwese”.
Si ubwa mbere Kenzo atangaje ko atamerewe neza ariko uburwayi bwe ntibusobanuke, aho mu 2016 nabwo yamaze iminsi arembye ubwo yari akubutse i Nairobi mu bitaramo.
Eddy Kenzo yari afite igitaramo yagombaga kuririmbamo yatumiwemo n’umuhanzi wo muri Kenya, Akothee cyari kubera mu Bwongereza, Muganga ngo akaba yaramugiriye inama yo kugisubika akaruhuka ku bw’inyungu z’ubuzima bwe.