AmakuruImyidagaduro

Ed Sheeran yatangaje icyatumye azinukwa gukoresha ubwiherero rusange

Edward Christopher Sheeran umuririmbyi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza,  wamenyekanye cyane ku izina Ed Sheeran yatangaje ko ari inshuro nyinshi yagiye abangamirwa na bamwe mu bafana iyo yabaga agiye mu bwiherero rusange.

Ed Sheeran uheruka gushyira ahagaragara Album ye yise = avuga ko  kenshi ubwo yabaga agiye mu bwiherero yahuye n’abafana bakagerageza kumwegera aho yihagarika muri ubwo bwiherero rusange.

Kenshi na kenshi  bamwe mubyamamare byinshi bikunda kwibasirwa n’abafana ku buryo baba bifuza kubafotora kugeza n’igihe bari mu bwiherero,

Ibi ni nako byakunze kugendekera uyu mugabo w’imyaka 30 aho yagiye ahurira n’abafana benshi mu bwiherero rusange, bamara kumuca iryera bakifuza kumwifotorezaho ari kwihagarika.

Mu kiganiro yagiranye na Armchair Expert yaravuze ati “Hari igihe ubwiherero buba burimo ahantu ho kwihagarika hasaga 20, njye nkajya ahanyuma ku mpera nkabona umuntu araje aje kwihagarika iruhande rwanjye ashaka kureba ubwambure bwanjye. Kuva icyo gihe rero itegeko ryanjye ni uko ntazongera kubikora.”

Ed Sheeran yakomeje avugako niyo yaba yumva uruhago rwenda gushwanyuka bitewe n’ukuntu yaba ashaka kwihagarika, ngo yahitamo kwihangana kugeza igihe icyumba cy’aho abagabo bihagarika gisigara ntamuntu n’umwe urimo akabona kujya kwihagarika ari wenyine yisanzuye atikanga abamufotora.

Mu bakunze kwibasira icyi cyamamare ngo si abafana gusa, ahubwo yibasiwe n’ibindi byamamare bikomeye bishaka kureba ubwambure bwe igihe yihagarika.

Yatangaje ko rimwe yari mu bwiherero rusange aho bihagarika, Kit Harrington na Richard Madden bakinnye muri filime Game of Thrones baza kumusagarira.

Ed Sheraan asigaye atinya kujya mu bwiherero rusange kubera kuntu yibasirwa n’abafana baba bashaka kureba ubwa mbure bwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger