AmakuruAmakuru ashushye

Ebola yongeye kugaragara mu burasirazuba bwa Congo -Kinshasa

Nyuma y’iminsi mike Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ritangaje ko nta cyorezo cya Ebola kikiri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. kuri ubungubu mu burasirazuba bw’iki gihugu mu gace ka Mangina hafi y’umugi muto wa Beni hamaze kugaragara abantu bane bafite ibimenyetso bya Ebola.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters na NBCNews dukesha iyi nkuru bivuga ko kugeza ubu hari abantu bane bamaze kugaragaraho ibimenyetso bya Ebola muri 6 bapimwe. Reuters ikomeza ivuga ko mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’iki gihugu havuzwe urupfu rw’abantu 20 bivugwa ko bishwe n’umuriro (hemorrhagic fevers) hafi y’agace ka Mangina kagaragayemo iki cyorezo.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku nawe yemeje aya makuru  avuga ko Ebola yageze mu ntara ye mu mugi wa Beni agace kitwa Mangina. Asaba abaturage kwirinda no kwitondera umuntu wese ugaragayeho ibimenyetso bya Ebola.

Iyi virus ya Ebola yibasiye iki gihugu ndetse ikanahitana abatari bacye, yongeye kwaduka muri iki gihugu nyamara hari amakuru avuga ko iki cyorezo cyarwanyijwe bikomeye kugirango kive kubutaka bwa Congo burundu. Gusa hari amakuru avuga ko iyi Ebola yongeye kwaduka yaba yarakwirakwijwe n’uducurama , inyama z’inyamaswa zo mu ishyamba n’ibindi biribwa biri mu masoko ya Congo.

Imibare yemezwa n’inzego z’ubuzima muri Congo ivuga ko abantu 50 ari bari baranduye Ebola , gusa 33 muri bo nibo bahise bamburwa ubuzima niki cyorezo.
Aka gace ka   Mangina kari mu mugi muto wa Beni wagaragayemo iki cyorezo ni kubirometero bike uvuye kuri Pariki y’igihugu ya Viruga , mu majyaruruguru y’uburasirazuba bwa Congo (North Kivu)

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger