Ebola yagaragaye ku w’undi muntu mu Mujyi wa Goma
Nyuma y’uko mu Mujyi wa Goma hagaragaye umurwayi wa Ebola ku italiki ya 14 Nyakanga 2019, amakuru yemeza ko muri uyu Mujyi hongeye kugaragara undi muntu uyifite ndetse akaba yari amaze igihe kingana n’icyumweru muri uwo Mujyi.
Umurwayi wa mbere wa Ebola wagaragaye mu Mujyi wa Goma yahise imuhitana mu nzira bamujyana mu kigo kivurirwamo iyi ndwara kiri i Butembo.
Umujyi wa Goma wegeranye kandi ugenderanira cyane n’uwa Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Amakuru aremeza ko uyu murwayi wa kabiri ufite Ebola amaze hajuru y’ibyumweru bibiri i Goma, aho yaje aturutse muri kilometero zibarirwa mu magana.
Mu cyumweru gishize nibwo uyu yatangiye kugaragaza ibimenyetso bya Ebola.
Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwugarijwe na Ebola kurusha ikindi gihe cyose mbere, kuko ubu imaze guhitana abantu barenga 1700 kuva mu mwaka ushize.
Ibihugu bituranyi biryamiye amajanja byirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira kurushaho.
U Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma iki cyorezo ku mipaka y’Iburengerazuba, n’uwa Gisenyi na Goma by’umwihariko.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi riheruka kwemeza ko iki cyorezo uko kimeze ubu biteye impungenge isi.
Umugabo wagaragaweho Ebola muri Goma ubu yashyizwe mu kato kugira ngo akurikiranwe.
Muri uyu mujyi kandi hatangiye igikorwa cyo gushakisha abandi bantu bakoranyeho na we kugira ngo bahabwe urukingo.
Umujyi wa Goma utuwe n’abantu barenga miliyoni imwe, batuye mu buryo bucucikiranye. Niwo mujyi munini muri Congo umaze kugeramo iki cyorezo.
Ebola yandurira mu matembabuzi yose ava ku mubiri w’uyirwaye mu gihe akoranyeho n’utayirwaye.
Ibimenyetso by’iyi ndwara bishobora gutangira kugaragara mu gihe cy’iminsi 21 umuntu ayanduye.