AmakuruImyidagaduro

East Africa’s Got Talent: Umunyarwanda yateje umwiryane mu bakemurampaka

Shyaka Jean Luc w’imyaka 21 uririmba mu buryo bwa ‘Opera’ yabaye umunyarwanda wa mbere wasezerewe mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent biteza impanka mu bagize akanama nkemurampaka bose bitana ba mwana.

East Africa’s Got Talent ni irushanwa rihuza abanyempano bakomoka mu Rwanda, Tanzania, Uganda na Kenya. Uzatsinda agezukana ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika, ni ukuvuga  arenga miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda. Iri rushanwa ryatangijwe na Simon Cowell ufite mu biganza Got Talent zose ku Isi.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019 ni bwo herekanywe agace ka kane k’irushanwa, hari higanjemo ababyina indirimbo zitandukanye.

Shyaka Jean Luc w’imyaka 21 uririmba mu buryo bwa ‘Opera’ ntiyishimiwe n’abagize akanama nkempurampaka kuko batatu muri bo bagaye impano ye atararangiza no kuririmba bakamukosora bakoresheje umurongo utukura.

Uyu musore yaririmbye indirimbo Ave Maria ikoranywe amajwi y’ubuhanga.

Vanessa Mdee uri mu bagize akanama nkemurampaka yamubwiye ko yahisemo indirimbo ikomeye kandi akayiririmba nabi mu gihe Jeff Koinange na Makeda bunze mu rya Mdee usanzwe ari n’umuhanzikazi muri Tanzaniya,  Ibi byatumye aterana amagambo n’Umugande Gaetano Kagwa wari washimye imiririmbire ya Shyaka.

Gaetano yamubwiye ati “uri kuvuga ubusa” undi na we aramusubiza ati “ubusa ni wowe.”

Gaetano yavuze ko kubona umwana w’Umunyarwanda aririmba nk’uko Shyaka Jean Luc yabikoze bidakwiye kurenzwa ingohe. Yakomeje avuga ko aho baciye hose muri East Africa’s Got Talent nta muntu numwe wagerageje gukora nk’ibyo uyu munyarwanda yari agerageje gukora.

Makeda we yavuze ko uyu musore ashobora kuzavamo umuririmbyi mwiza ariko agifite byinshi byo gukora na we amuha ‘No’ amusaba ko yasubirayo akihugura neza.

Abari baje kureba imbonankubone aka gace babajwe cyane ni byo aba bakemurampaka bari bakoreye uyu munyarwanda biyunga kuri Gaetano bamusabira ko yahabwa amahirwe ariko abandi bakemurampaka batsimbarara ku mwanzuro wabo bakomeza kumuha ‘No’.

Ibi bintu byababaje cyane Gaetano n’abari mu cyumba cy’irushanwa bamukomeye amashyi bamwereka ko bishimiye ibyo yakoze.

Abandi Banyarwanda banyuze imbere y’akanama nkemurampaka bagaragarijwe urukundo ndetse bemererwa gukomeza mu kindi cyiciro.

Aba barimo Kwizera Claudien wahoze ari umwana wo mu muhanda werekanye impano yo gukina Kung-fu yatangiye afite imyaka irindwi.

Uyu musore w’imyaka 22 yavuze ko yahize bagenzi be bo ku Mugabane wa Afurika bimuhesha amahirwe yo guhura Jack Chan.

Nyuma y’imyiyereko yahawe amahirwe yo gukomeza mu cyindi cyiciro byemejwe n’abakemurampaka bose.

Undi Munyarwanda witwaye neza ni Elisha The Gift werekanye impano yo kuririmba. Yaririmbye indirimbo ye yise “Nyiramwiza” iri mu njyana ya Kinyafurika ariko yiganjemo umudiho gakondo w’Abanyarwanda.

Uretse ijwi rye ryanyuze bose, imyambarire ye yakuruye Vanessa Mdee maze we na bagenzi be bamwemerera gukomeza mu kindi cyiciro. The Gift asanzwe akorana na Alain Muku ubu akaba yariyunze kuri ‘Igisupusupu’ na ‘Clarisse Karasira’.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger