East Africa’s Got Talent: Ubutumwa bwa Sangwa Aline uyoboye Itorero Intayoberana ryegukanye umwanya wa Kabiri
Umuhanzikazi Kayigemera Sangwa Aline utoza itorero ryitwa ‘Intayoberana’ akaba ari umwe mubayobozi bajyanye n’iri torero mu marushanwa ya East Africa’s Got Talent yaberaga muri Kenya aho iri torero ryegukanye umwanya wa Kabiri muri iri rushanwa ryasojwe ku wa 06 Ukwakira 2019.
Nyuma yaho iri rushanwa rirangiriye abanyarwanda benshi ku mbuga nkoranyambaga banyuzwe no uburyo abana bagize itorero Intayobera bitwaye muri East Africa’s Got Talent bakishimira kubatora kugeza bageze ku munsi wanyuma w’iri rushanwa.
Iri rushanwa rigitangira Sangwa Aline yari yatwaye amatorero abyina abiri , harimo itorero ry’abana bato b’abakobwa ‘Uruyange’ na “Intayoberana” ry’abahungu , nyuma yo kugirwa inama n’umwe mubagize akanama nkemura mpaka Jeff Koinange wamubwiye ko byaba byiza ahuje aya matsinda yombi niba ashaka kugera kure , nyuma bagarutse mu byiciro byari bikurikiyeho muri 1/2 baje ari ‘Intayoberana’ bahuza imbaraga kugeza kuri final.
Nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri aho baje bakurikiye ya Esther na Ezekiel bo muri Uganda begukanye iri rushanwa , Aline Sangwa aganira na RTV yavuze ko muri rusange batewe ishema no kugera kuri final berekana umuco w’u Rwanda mu mahanga bikozwe n’abana bato bakabasha kwegukana umwanya wa kabiri avuga ko atari bibi cyane kuko bari bahanganye n’andi matsinda akomeye.
“Tubyakiriye neza cyane kuri njyewe nubwo abana bitabashimishije bumvaga bagomba kuba aba mbere, gusa twabyakiriye neza kuko abantu twari duhanganye bari amatsinda akomeye kandi byaribigaragara ko natwe turi mubakomeye natwe .”
Alina akomeza avuga ko ari ibya agaciro kuba abana bato babasha kwerekana umuco nyarwanda mu marushanwa atandukanye kandi bagatanga icyizere cyo kugera ku nsinzi.
“Ni ibyagaciro nk’abantu bajyanye umuco nyarwanda , umuco wacu kuri aba bana ku rwego bariho bakabasha kubona umwanya wa kabiri “
Sangwa Aline hari ubutumwa yageneye abanyarwanda
“Abanyarwanda muri rusange icyo bakwiriye kumenya cyangwa se natwe twese dukwiriye kumenya ni uko bagomba kumenya ko umuco wacu ari impano twahawe n’Imana ikomeye cyane .”
Akomeza agira ati
“…abandi bagira imico ikomeye yabo mu bihugu byabo ariko ntabwo ibasha gutsinda iyo bayizanye mu marushanwa nk’uku ariko bivuga ngo twebwe nk’uku tugera kuri final ni ukuvuga ko tubukomeje abanyarwanda twese tukabishyigikira byavamo igitangaza bikamenyekanisha u Rwanda rwacu kurushaho”
Kayigemera Sangwa Aline asanzwe ari umuyobozi w’itorero Intayoberana n’uruyange, akaba umuririmbyi n’umubyinnyi w’ibyino gakondo, nina we waherekeje iri torero ayoboye mu irushanwa ryahuzaga abanyempano baturutse mu bihugu bine birimo Uganda , Kenya , Tanzania n’u Rwanda.
East Africa’s Got Talent ni irushanwa ryatangijwe n’ikigo ‘SYCOtv Company’ cy’uwitwa Simon Cowell wamamaye kubera ikiganiro cye gica kuri Televiziyo cyitwa ‘Got Talent’ kimaze imyaka 13 gihitamo impano z’Abongereza bazi kuririmba n’abandi bafite impano zitandukanye , kuri ubu yaguye imipaka mu karere ka Afurika y’uburasirazuba haza East Africa’s Got Talent ihuza abanyempano baturutse mu bihugu bine ari byo Kenya, u Rwanda, Uganda, na Tanzania.
Izina ‘Got Talent’ ubu rifatwa nk’igihangano bwite mu by’ubwenge cya Simon Cowell guhera muri 2006, ubwo yatangizaga iki kiganiro kuri Televiziyo ya ITV, bituma azana irushanwa rizwi cyane ryitwa Britain’s Got Talent, aza no kwagurira iki kiganiro kuri NBC y’Abanyamerika na ho ahashinga irindi rushanwa ryitwa America’s Got Talent.
Ibiganiro bya Simon Cowell byo gutoranya impano, ni bimwe mu bikunzwe cyane cyane byanazamuye amazina y’abahanzi batari bazwi barimo nk’itsinda rya One Direction, itsinda rya Fifth Harmony, Westlife, Little Mix, Leona Lewis, Susan Boyle, n’abandi benshi bubatse amazina mu muziki w’isi.