East African Party: Nyuma ya The Ben wakoze amateka atazibagirana, Ali Kiba n’abandi bategerejwe i Kigali
Umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya na Sheebah Karungi wo muri Uganda ni bo bahanzi bakomeye bazasusurutsa abanyarwanda mu birori byo gutangira umwaka bya East African Party bisanzwe biba buri mwaka.
Tariki 1 Mutarama 2018 ni bwo hazaba igitaramo cyo gutangira umwaka mushya cya East African Party, kizaba kibaye ku nshuro yacyo ya 10. Murabyibuka umwaka ushize Mugisha Benjamin ukorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za Amerika niwe uheruka gutaramira abanyarwanda , mu gitaramo cyabaye icyamateka hano mu rwimisozi igihumbi kubera ibihangano byuyu musore yaririmbiye i Kigali ubwo hari hashize imyaka igera kuri 7 atahakubita amaso.
East African Party ,ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba mu Rwanda, aho kuri iyi nshuro hatumiwe umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya na Sheebah Karungi wo muri Uganda, bakazafatanya n’abanyarwanda barimo itsinda rya Tough Gang ryari rimaze imyaka myinshi ridahurira ku rubyiniro, Buravan, Rider Man na Bruce Melod. gusa kuri Taff Gang umuntu yakwibaza niba umuraperi P Fla azagaragara muri iki gitaramo doreko ejo kuwa gatanu kuya 9 ukuboza yavuye muri gereza , aho inshuti ze Bulldog na Fireman bagiye kumwakira i Mageragere.
Ali Kiba uhora ahanganye na Diamond Platnumz mu muziki wa Tanzaniya afite abakunzi batari bake mu Rwanda yaherukaga mu Rwanda muri 2016 ubwo yari yazanye n’abandi bahanzi bari bari kumwe muri Coke Studio ku munsi mpuzamahanga w’Amahoro.
Ibi ntibisanzwe kuri East African Party kuba haza abahanzi bo mukarere nabo ubona badafite izina rikanganye cyane doreko ubusxanzwe East African Party yagaragaragamo abahanzi bafite izina rikomeye mu ruhando mpuzamahanga doreko abategura iki gitaramo batakangwaga no kuba bazana abo muri Amerika , gusa ariko nanone hari amakuru avuga ko abategura ibi bitaramo bya East African Party bagerageje kuvugana numuhanzi wo muri Amerika Mario , bikanga kuko hari ibyo batumvikanyeho.
Mu bitaramo bibiri bya East African Party biheruka, byagaragayemo abahanzi bakomeye nka The Ben na Konshens wo muri Amerika , kubwa Konshens ho , uyu musore yasabye Abanyarwanda ko bafata umunota umwe bakunamira umuhanzi w’iwabo muri Jamaica witwa J Capri wapfuye mu Kuboza 2015 azize impanuka y’imodoka. Uyu J Capri yakoranye na Konshens indirimbo bise “Pull Up To Mi Bumper”.