AmakuruUbukunguUtuntu Nutundi

Dutemberane mu mudugudu ubereye ubukerarugendo maze twihugure k’Umuco w’U Rwanda rwo hambere

Ubukerarugendo bwo Mu Rwanda bumaze gufata indi ntera aho abanyamahanga baturuka hiryo no ku Isi basura U Rwanda uko bwije n’uko bukeye by’umwihariko baje kureba ingagi zo mubirunga biherereye mu majyaruguru y’igihugu by’umwihariko mu karere ka Musanze ahazwi nko Mu Kinigi.

Usibye kuba abenshi muri ba mukerarugendo baza mu Rwanda baje kureba ingagi hari undi mubare munini ufata umwanya ukaza kwiga no kwigira k’umuco n’umurage by’u Rwanda rwo hambere.

Iyo ugeze mu Kinigi mu Kagali ka Nyonirima mu mudugudu wa Gasura usanganirwa n’amashyi n’impundu by’abatuye muri uwo mudugudu ubereye ubukerarugendo.

Mbese uje muri uyu mudugudu ni iki aba eje kwiga?

Mu by’ukuri uyu mudugudu wa Gasura ni hamwe muho ba mukerarugendo bajya bagiye kwiga no kureba ibijyanye n’umuco w’Abanyarwanda bo hambere.

Uru rugendo rwo gutembera mugiturage rutangira mukerarugendo yerekwa kandi anasobanurirwa imibereho yo mugiturage ubwo ndashaka kuvuga kumwereka uko bateka bya Kinyarwanda, Uko igitsina gore n’igitsina gabo bo hambere bambaraga bya Kinyarwanda no kureba imibereho ya buri munsi abatuye mu cyaro babayemo.

Abatemberera muri uyu mudugudu wa Gasura barya ibiryo bitetse Kinyarwanda

Uru rugendo rukomeza mukereragendo yakirwa n’umuhanzi Kabatsi Felecien amuririmbira indirimbo zo hambere no gusobunurirwa byimbitse uko abakurambere bicaga icyaka ubwo nshaka kuvuga kubafasha gusongera ku bikomoka ku masaka by’umwihariko Ikigage.

uru rugendo rukomeza ba mukerarugendo basura ikigo kiri muri uyu mudugu wa Gasura cyitwa Gasura kindergarten aho ba mukerarugendo bakirirwa n’abana bato bavuga ururimi rw’icyongereza, Iri shuri ryubatswe n’Ikigo Beyond The Gorillas Experience gikora ubukerarugendo bushingiye k’umuco n’umurage n’Ibyanya bidakomye ikaba ifite icyicaro mu mugi wa Musanze.

Ba mukerarugendo bageze muri irishuri bataramirwa n’abana mu mbyino gakondo z’Abanyarwanda.

Itsinda ry’abagore bibumbiye hamwe baboha uduseke n’imitako

Uwageze muri uyu mudugudu yiga uko baboha imitako ,Uduseke n’ibindi bitandukanye bijyanye n’umuco.

Gasura n’umwe mu midugudu umaze kumenyekana hirya no hino mw’isi binyuze mubukerarugendo bukorerwamo bushingiye k’umuco no kuba ari umudugudu uherereye ahitegeye ibirunga.

Ubu bukerarugendo bukorerwa muri uyu mudugudu bumariye iki abahatuye?

Nugera muri uyu mudugudu uzahasanga abaturage bishimira ko Ikigo Beyond The Gorillas Experience kihatembereza ba mukerarugendo muri abo harimo Jacqueline uvuga ko ubuzima bwe bwahindutse bitewe no kuba urugo rwe rwifashishwa mukwakira ba mukerarugendo bateka cyangwa se bambara imyenda ya Kinyarwanda, Ibi abihuza na Kabatsi Felecien ucurangira akanaririmbira ba Mukerarugendo nawe uvuga ko ubu byabaye akazi ko ahembwa ku kwezi na Beyond The Gorillas Experience.

Hakaba hari n’itsinda ry’Ababoha Ibiseke n’imitako itandukanye barimo Beatrice uvuga ko amafranga akura muri ubu buboshyi ariya avamo ayo yishyurira abana be kw’ishuri akanavamo n’Imyambaro yambika abana be uko ari 2, Kandi Hari n’Abarimu 3 bita kubana 60 biga mw’ishuri rya Gasura kindergarten.

Ba mukerarugendo basogongera k’umusaruro w’ibikomoka ku masaka

Theodore Nzabonimpa n’umuyobozi w’Ikigo Beyond The Gorillas Experience avuga ko u Rwanda rudafite ibirunga n’ingi gusa ahubwo rufite ibindi bintu byinshi bikenewe gusurwa n’Abanyamahanga birimo kuza kwigira k’umuco n’umurage by’u Rwanda rwo hambere akomeza avuga ko ariyo mpamvu yafashe iyambere mugutembereza ba mukerarugendo muri uyu mudugudu wa Gasura ati ” Nka Beyond The Gorillas Experience twahisemo gutembereza ba mukerarugendo muri uyu mudugudu kugira ngo uwatembere mubirunga avuye ingagi cyangwa Inkima mu minsi mike afite ari inaha iwacu mu Rwanda aze arebe cyangwa se yige byinshi bijyanye n’umuco w’Abanyarwanda bo hambere,Niho azaza tukamwambika bya Kinyarwanda, Akarya ibiryo bitetse Kinyarwanda akanareba uko bakora ibintu byinshi bitandukanye”.

Akomeza avuga ko kandi bashakaga guhereza amahirwe abatuye muri uyu mudugudu babaha akazi, Bagafasha abana kwiga kuko mbere byasabaga imbaraga nyinshi abana bakoraga urugendo rurerure berekeza kw’ishuri.”

Nzabonimpa Theodore umuyobozi wa Beyond The Gorillas Experience
Ishuri ryubatswe na Gasura na Beyond The Gorillas Experience
Twitter
WhatsApp
FbMessenger