Dubai: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cya Abu Dhabi
Perezida Paul Kagame ari muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai, aho yatanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga ya za Guverimoma (World Government Summit).
Iyi nama ya karindwi ihuza guverinoma zo ku isi yose, inama igamije gushyiraho umurongo w’ahazaza ha za guverinoma mu isi, bibanda cyane ku buryo ikoranabuhanga no guhanga udushya byagira uruhare mu kubonera ibisubizo bimwe mu bibazo bihangayikishije muntu.
Mu kiganiro Perezida Kagame yatanze yagaragarije isi uko ubukerarugendo n’ubuhinzi bihagaze mu Rwanda n’ibindi bijyanye no kwiga ku mikorere myiza ya za Guverinoma mu gihe kiri imbere, hagamijwe kurebera hamwe uburyo guhanga udushya n’ikoranabuhanga byakwifashishwa mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Nyuma yo gutanga ikiganiro , Perezida Kagame yahuye n’igikomangoma cya Abud Dhabi Mohammed bin Zayed bin Sultan Al Nahyan bagirana ibiganiro.
Ndetse biteganyijwe ko ari buhere n’Umugaba w’Ikirenga wungirije w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, byinshi kubiganiro Perezida Kagame yagiranye n’igikomangoma cya Abud Dhabi Mohammed bin Zayed bin Sultan Al Nahyan ndetse n’Umugaba w’Ikirenga wungirije w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, turabibagezaho mu nkuru zacu turi kubategurira.
U Rwanda muri iyi nama rwayitabiriye nk’umutumirwa, ruzahabwa umwanya wo kwerekana iterambere rwagezeho cyane cyane mu buhinzi n’ubukererugendo.
Iyi nama iba rimwe mu mwaka ihuza abantu barenga ibihumbi bine, bagizwe n’abakuru bibihugu na za guverinoma, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse n’impuguke zituruka mu bihugu birenga ijana.