Dream Boys: TMC yaririye muri Studio kubera ubuzima yabayemo yaririmbye mu ndirimbo yabo “Wagiye kare”
Mujyanama Claude uzwi nka TMC mu itsinda rya Dream Boys yasutse amarira abajijwe ku ndirimbo y’iri tsinda ubwo yari yagiye kugirana ikiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Werurwe 2018.
Ubusanzwe iyi ndirimbo ya Dream Boys yitwa “Wagiye Kare” yumvikanamo amagambo aba agaruka ahanini ku mubyeyi w’itabye Imana atabonye iterambere ry’umwana we. Ubwo bari mu kiganiro Amahumbezi gica kuri Radiyo Rwanda, umunyamakuru yabajije TMC kuri iyi ndirimbo maze uyu musore araturika ararira biba ngombwa ko mugenzi we Platini asubiza ibibazo kuko TMC ntabwo yari agishobora kuvuga.
Mbere y’uko arira , TMC yari yavuze ko yahuje iyi ndirimbo n’ubuzima yagiye anyuramo cyane ko yabuze papa we afite imyaka icumi bityo ngo kuba yarize amashuri yose akayarangiza ubu akaba abaye umugabo ariko ibyo akora byose papa we adahari ngo byibuza abirebe biri mu bimutera agahinda gakomeye , ageze aha nibwo kwihangana byamunaniye ararira nkuko byari byagenze nanone kuri KT Radiyo .
Nubwo bimeze gutyo ariko ntabwo iyi ndirimbo ivuga k’ubuzima bwaba basore bahuriye mu itsinda rya Dream Boys nkuko babitangaje ahubwo bayiririmbye kubera igitekerezo cy’umuntu bazi byabayeho ariko nyuma TMC iyi ndirimbo yagiye imukora ku mutima cyane ndetse ikamwibutsa ubuzima yanyuzemo mu myaka yashize.
Si ubwa mbere yari arize kuko bwa mbere byabaye ubwo yari muri studiyo za KT Radio mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018 mbere gato y’uko ajya kuri Radiyo Rwanda.
Aba basore bakunda kuririmba indirimbo ahanini ziba zigaruka ku buzima abantu bacamo buri munsi urugero ni iyitwa Magorwa baririmbye mu myaka yo ha mbere, Data ni inde, Wenda azaza, Uzamubwire, Nzibuka n’abandi, Uzahahe uronke n’izindi.
Wagiye vuba ya Dream Boys iri gutuma TMC asuka amarira akarira