AmakuruImyidagaduro

Dream Boys berekeje muri Amerika ku nshuro yabo ya mbere +AMAFOTO

Mujyanama Claude (TMC)  na Nemeye Platini, abasore bagize itsinda rya  Dream Boys bagiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro yabo ya mbere aho bagiye gutaramira abashyitsi bazitabira ijoro ryo gusangira rizaba nyuma y’inama y’abashoramari bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Aba bahanzi bahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 09 Ukwakira, bakaba bavuga ko bazamarayo icyumweru kimwe ubundi bakagaruka bitandukanye n’ibyo abantu bari batangiye gutekereza ko aba basore na bo bazaguma muri Amerika nk’uko byagenze ku bandi bahanzi mu myaka yashize.

Aba basore baherukaga gutaramira hanze y’umugabane w’Afurika mu 2014 ubwo bari bataramiye ku mugabane w’iburayi.

Iki gitaramo Dream Boys igiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizabera i Texas mu mujyi wa Dallas tariki 13 Ukwakira 2018, kikazaba mu ijoro ryo gusangira kw’abazitabira inama ya EACC Trade and Investment.

Dream Boys yari iherekejwe n’inshuti zabo
Dream Boys mbere yo gufata indege barekejwe n’inshuti zabo zirimo Clement Ishimwe umujyanama wa Dream Boys akaba n’umuyobozi wa Kina Music
Dream boys mbere y’uko bahaguruka i Kigali
Olivier nyiri Volcano na we yari yaherekeje aba basore

 

Amafoto: Inyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger