DRCongo :Imodoka ya Martin Fayulu yatobowe amapine na Polisi
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Polisi y’iki gihugu yatoboye amapine y’imodoka y’umunyapolitike Martin Fayulu ubwo yajyaga mu myigaragambyo y’ihuriro Lamuka.
Polisi y’i Kinshasa ngo yabanje guhagarika Fayulu, arabyanga atumaho indi modoka yagombaga guturuka ahitwa Gombe, ihita itoborwa amapina.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC bakomeje kwigaragambya ku mpamvu zirimo icyemezo giheruka gufatwa n’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga, cyo gutesha agaciro amajwi y’abantu 23 baherukaga gutsindira kuba abadepite b’ihuriro Lamuka ritavuga rumwe na Leta iyobowe na Felix Tshisekedi.
Iyi myigaragambyo ya Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi, yagombaga kuba ku Cyimweru, ku munsi RDC yizihizaho umunsi w’ubwigenge. Ni imyigaragambyo yavugaga ko igamije gusaba leta kubaha ugushaka kw’abaturage no kurwanya ruswa.
Perezida Felix Tshisekedi mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI , yatangaje ko ashyigikiye ihagarikwa ry’iyo myigaragambyo kubera ibibazo byatejwe n’iyari yabanje, avuga ko hari abantu bitiranya demokarasi n’ukutagira amategeko ngenderwaho.