DRC:M23 yafashe mpiri abarwanyi benshi ba SADC
Abasirikare benshi ba Afurika y’epfo boherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC) mu rwego rw’ubutumwa bwa SADC,bafashwe ku bwinshi n’inyeshyamba za M23 barimo kurwanya mu cyumweru gishize.
Abasirikare ba SADC bagize igice kinini n’ingabo z’igihugu cya Afurika yepfo (SANDF) boherejwe kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DRC.
Ikinyamakuru National Security News kivuga ko izi ngabo zoherejwe zititeguye neza ndetse nta n’ibikoresho zifite,ngo zamanitse amaboko ari nyinshi ubwo M23 yari izisumbirije.
Ingabo za Afurika y’Epfo zoherejwe muri RDC guhangana na M23 nyuma y’aho iz’akarere ka Afurika y’iburasirazuba zari ziyobowe na Kenya zirinze guhangana n’uyu mutwe.
Perezida Ramaphosa yiyemeje kohereza ingabo ze 2.900 muri Kongo guhangana n’uyu mutwe uri kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri iki gihe.
Afurika y’Epfo isanzwe iri mu bihugu bitatu bigize umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) byohereje muri Congo ingabo zo gufasha FARDC z’iki gihugu kurwanya umutwe wa M23.
Nubwo uburasirazuba bwa DRC burimo imitwe irenga 100 y’inyeshyamba, harimo n’intagondwa z’abayisilamu (ISIS), Ramaphosa yahisemo kohereza ingabo za SANDF kujya gusenya M23 gusa,igamije kurengera uburenganzira bw’abaturage bahohoterwa mu Burasirazuba bwa DRC.
Ingabo za Afurika y’Epfo zishinjwa gufatanya ku rugamba n’imitwe irimo uwa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ingabo za FARDC zimaze iminsi zigaba ibitero ku birindiro bya M23 aho bikekwa ko uyu mutwe wabafatiye ku rugamba.
M23 imaze imyaka myinshi ikorera mu burasirazuba bwa DRC, izi ubutaka, kandi ishyigikiwe na bamwe mu baturage bahohoterwa kenshi bazira ubwoko bwabo.
Amakuru kandi avuga ko iyo mirwano yo mu cyumweru gishize yiciwemo cyangwa igakomerekeramo abasirikare benshi ba Afurika y’Epfo.
Nubwo ntacyo M23 cyangwa SANDF baratangaza,hari amakuru avuga ko impande zombi ziri mu biganiro ngo abo basirikare barekurwe.