AmakuruAmakuru ashushye

DRC:Ingabo z’u Burundi zongeye kugaba igitero ku nyeshyamba za RED_Tabara

Ingabo z’u Burundi zagabye igitero ku nyeshyamba za RED_Tabara zirwanya ubutegetsi buriho mu Burundi ariko zikaba zifite ibirindiro muri RDC.

Ijwi ry’amerika ryatangaje ko icyo gitero cyagabwe ku birindiro bya RED Tabara biri mu Masango ho muri groupement ya Kigoma n’iya Bijombo muri Teritware ya Uvira iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’inyeshyamba za RED Tabara, Patrick Nahimana ndetse n’umwe mu miryango itegamiye kuri leta uharanira amahoro n’iterambere muri Kongo.

Gusa, mu myaka yashize, igisirikare cy’Uburundi cyagiye gihakana ko kitinjiye ku butaka bwa Kongo, ariko bikagaragara muri za raporo y’inzobere za ONU ko icyo gisirikare kiri muri Kongo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nabwo,Ingabo z’Uburundi zateye inyeshyamba za Red-Tabara mu bice bitandukanye by’imisozi miremire ya groupement ya Kigoma mu ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Icyo gihe,Umuvugizi wa Red Tabara,Patrick Nahimana,yemereye Ijwi ry’Amerika ko barwanye n’ingabo z’u Burundi ku cyumweru hamwe n’Imbonerakure.

Yagize ati”Ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure zateye zigana ku birindiro by’Ingabo zacu ariko bagwa mu mitego yacu.Turimo kurwana kuva ejo [ku cyumweru].Byabereye aho bita mu Gashengo,mu Rukuka.

Ku ruhande rwabo twarashe abantu 10 kuko twabonye imirambo yabo ariko twebwe ku ruhande rwacu nta kibazo turagira.Abasirikare bacu baruzuye ntawe bafashe.”

Ingabo z’u Burundi zatangiye kugaragara muri Congo tariki 20 Ukuboza umwaka ushize, aho zambukiye ku mupaka wa Luvungi. Inyeshyamba za RED Tabara nazo zahamije ko zimaze iminsi zirwana n’ingabo z’u Burundi.

Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ruzwi nk’Imbonerakure, narwo rwagaragaye muri Kivu y’Amajyapfo nk’uko bamwe mu baturage babitangaje.

Urwo rubyiruko ngo rwabaga ruri kumwe n’inyeshyamba z’aba-Mai –Mai.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger