AmakuruPolitiki

DRC:Ingabo za Leta zaburijemo igitero cyagabwe ku bubiko bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Kuri iki Cyumweru taliki 16 Ukuboza 2018, Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije na polisi baburijemo igitero cyagabwe n’abitwaje intwaro ku bubiko bwa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Amatora (CENI) muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa Operasiyo Sokolo1 muri FARDC, Capt. Mak Hazukay, yatangaje ko iki gitero cyagabwe n’abantu bari bitwaje intwaro, mu gitondo cyo ku wa 16 Ukuboza 2018, hagacyekwa inyeshyamba za Maï-Maï.

Yagize ati “Umutekano w’abaturage bo muri Beni wahungabanyijwe na Maï-Maï, inyeshyamba zaje zifite intego yo gusenya ububiko bwa CENI, ku bw’amahirwe icyo gitero cyasubijwe inyuma n’abapolisi batewe ingabo mu bitugu n’ingabo”.

Nk’uko RadUmuvugizi wa CENI muri Beni, Deogratias Mbayahi yabitangaje yavuze ko ububiko bwa Komisiyo y’amatora ya Beni bwatewe n’abitwaje intwaro ariko bikarangira ingabo za Leta zitabariye igihe kuburyo iki gitero nta kintu nakimwe cyahungabanyije uretse umutekano w’abaturage wivanzemo urwikekwe.

Yagize Ati “Ibikoresho byacu ntibyahungabanyijwe, dufite imashini zizakoreshwa mu matora zisaga ibihumbi bibiri muri Beni n’ibindi bikoresho birahari”.

Inyeshyamba zari zigabye igitero kuri ubu bubiko bw’ibikoresho bizifashishwa mu matora mu gihe habura iminsi mike ngo amatora abe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishyire, haherutse gusakara amakuru y’uko ahabitswe imashini zifashishwa mu matora y’umukuru w’igihugu muri Congo hibasiwe n’inkongi y’umuriro byinshi bikangirika.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Democrasi ya Congo, bwatangaje ko hagiye guhita hashakishwa izindi mashini zizifashihwa mu gihe gito.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger