DRC:Ibikorwa by’amasengesho byakubiswe intoshyo mu misozi y’i Goma
Mu mujyi wa Goma wo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutekano ukomeje gukazwa kugeza ubwo abasengeraga ku misozi babujijwe kuzongera gukandagiza ibirenge byabo ku misozi bajya gusengerayo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma nibwo bwashimangiye iyo ngingo mu itangazo ryashyizwe hanze,aho bwasohoye itangazo ribuza buri muntu wese kutazongera kujya gusengera ku misozi mu rwego rwo gukaza umutekano.
Ni itangazo ryasohotse ku munsi w’ejo kuwa Gatatu taliki 14 Gashyantare 2024, ryihanangiriza abanyamadini n’amatorero kutareka abayoboke bayo bongera kujya gusengera ku misozi igaragiye umujyi wa Goma.
Nk’uko Meya w’u Mujyi wa Goma yabishimangiye, yategetse ko abatazubahiriza aya mabwiriza bazahanwa by’intangarugero.Ntibizwi neza igihe aya mabwiriza azamara gusa ngo abo bireba bagomba gutegereza kugeza ubwo hazasohoka andi mabwiriza.
Hagati aho Minisiteri y’u Buholandi yavuze ko, ibintu mu mujyi wa Goma bishobora kudogera vuba. “Uri muri Goma? Va mu mujyi niba ushobora kubikora mu mutekano wose.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru La Dernière Heure cyo mu Bubiligi ivuga ko Ku wa Mbere, inama zo kwirinda gukorera ingendo muri Congo ku Babiligi zongeye kuvugururwa. Urugendo urwo arirwo rwose rujya muri Goma no mu karere byegeranye ni urwo kwirindwa cyane.
Ababiligi bari muri kariya karere barahamagarirwa cyane kwiyandikisha binyuze kuri Travellers Online no kwirinda ingendo zitari ngombwa. Basabwe kandi gutegura amazi ahagije, ibiryo na lisansi bakaguma aho bari niba bishoboka.
Uyu Mujyi kugeza ubu wamaze gutandukanywa na teritware ziwugize, nka teritware ya Masisi, Rutsuru na Lubero, ndetse n’utundi duce duhana imbibi.