AmakuruPolitiki

DRC:Hadutse amahari hagati ya Sosiyete sivile na Polisi

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’Igihugu ya Congo (PNC) ku mupaka wa Kasindi-Lubiriha, uhana imbibi n’u Bugande, yatawe muri yombi kuva ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo,afungwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko bitangazwa n’abashinzwe ubutabera, ifungwa ry’uyu mupolisi ryategetswe n’umushinjacyaha mukuru wa gisirikare mu rukiko rwa gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru.

Akurikiranweho icyaha cyo kwica umujura wari witwaje intwaro, wamurashe akagerageza gutoroka gereza ya polisi ya Kasindi-Lubiriha tariki ya 9 Ugushyingo.

Sosiyete sivile yo muri ako gace yamaganye ifungwa rye, ivuga ko ibikorwa bye byo guharanira umutekano w’abaturage byasenywe.

Umuvugizi w’iyi sosiyete sivile, Denis Kalenga yagize ati:”Ubu turatunguwe no kubona inzego zishinzwe umutekano zitangira gusenya imbaraga z’abandi bari mu kazi ko kugarura umutekano mu gihugu cyacu, cyane cyane ku mupaka wa Kasindi-Lubiriha.”

“Ni gute twasobanura ifungwa ry’umupolisi wa Leta ya Congo wari mu kazi ko kugarura umutekano hano?”

Yakomeje abaza, yemeza ko bamwe mu bagize uruhare mu ifungwa rye bari guteza umutekano muke muri uyu mujyi w’umupaka.

Sosiyete sivile iravuga ko izategura “umunsi wa guma mu rugo” guhera kuri uyu wa Mbere niba umuyobozi wa polisi ya Kasindi-Lubiriha atarekurwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger