DRC:Abasirikare 2 ba SADC ihanganye na M23 bivuganywe n’igisasu abandi barakomereka
Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko abasirikare babo babiri bapfuye abandi batatu bagakomereka bitewe n’igisasu cya mortar cyaguye mu birindiro byabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Itangazo Igisirikare cya Afurika y’Epfo,SANDF,cyashyize hanze,rivuga ko kuri uyu wa 14 Gashyantare ahagana saa saba na 30,igisasu cya Mortar cyatewe mu kigo cyabo gihitana abasirikare bamwe abandi barakomereka.
Aba basirikare bari mu butumwa bwa SADC bwo gufasha RDC kugarura amahoro,umutekano mu karere,SAMIDRC,batunguwe n’iki gisasu cyabasanze aho baba nkuko iryo tangazo ryabitangaje.
Abakomeretse bose bajyanwe mu bitaro bya hafi i Goma ndetse ngo hari gushakishwa amakuru kuri iki gitero.
Abayobozi ba Afurika y’Epfo batandukanye by’umwihariko abo mu ngabo bihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse bifuriza gukira vuba abakomeretse.
Nyuma y’uko impande zihanganye muri Congo zimaze igihe zirwanira bikomeye muri umujyi wa Sake, byarangiye M23 yemeje ko yawufashe.
SADC na Monusco bari bagiye muri uyu mujyi wa Sake kugirango bongerere ingufu ingabo za Congo (Fardc) ariko birangira ntacyo bitanze.
Minisitiri w’umutekano muri Congo Jean Pierre Bemba aganira n’abanyamakuru yabwiye abaturage ko bakwiye kumenya ko izi ngabo zose zifatanyije na Fardc mukurwanya M23.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bya Congo bavuga ko imirwano idashobora gukemura ikibazo gihari ko igikwiye ari ukubahiriza amasezerano leta ya Kinshasa yagiranye n’umutwe wa M23.