AmakuruPolitiki

DRC yigambye ko igiye gutangiza urugamba rwo gukuraho Perezida Kagame

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,yigambye gukusanya ingabo ibihumbi n’ibikoresho by’intambara bitabarika,bigamije kwifashishwa mu gutangiza intambara yeruye ku Rwanda hagamije gukuraho ubuyobozi buriho burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Perezida Tshisekedi uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu cya DRCongo muri Manda ye ya kabiri ndetse uteganya kuyirahirira kuwa 19 Mutarama 2024, akomeje gukubita agatoki ku Kandi kuko umunsi umwe azaryama akabyuka we n’ingabo ze FARDC, SADC ndetse n’u Burundi hamwe n’imitwe yifashisha irwanya Leta y’u Rwanda FDLR n’indi …bazakukuza bakagera i Kigali bagahirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibi Perezida Tshisekedi n’abamutiza umurindi babikomozaho bemeza ko miliyoni z’amadolari y’Amerika zashowe mu bikorwa bya Gisirikare byo gutegura intambara ku Rwanda, birimo kugura intwaro n’ibinyabiziga bikomeye by’intambara, kwishyura abacancuro no gutera ingabo mu bitugu abarwanyi babo barimo n’ab’u Burundi bakigarurira tumwe mu duce twafashwe na M23 nka Sake,Bunagana na Masisi mpaka mu murwa mukuru w’u Rwanda barasa.

Perezida Tshisekedi ahamya ko ingabo ziteguye urugamba zirimo iza SADC, (South Africans, Burundians), FARDC, FDLR, MaiMai, Abacancuro b’abazungu ari bamudakubitwa ku buryo abizeyeho insinzi yo kumufasha gusenya u Rwanda.

SADC nayo yemeje ko ibyatangajwe na Perezida Tshisekedi ubwo yiyamamazaga arahirira Abanye-Congo ko natorwa azarara afashe Kigali bigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.


Izi ngabo zarahiriye ko zigiye gushyira imbaraga mu kurandura umutwe wa M23, Tshisekedi ashinja ko ari u Rwanda,hanyuma bagakomereza mu Rwanda.

Ubwo yiyamamarizaga Manda ya kabiri kuwa 19 Ukuboza 2023, Felix Tshiseked yavuze amagambo yo gushotora u Rwanda. Yavuze ko igisirikare cye gikomeye ku buryo gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma.
Yavuze ko ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kurya buri menge kuko ngo ibya kera atari byo by’ubu. Ayo magambo yayavugiye i Kinshasa ku kibuga cya Ndjili Sainte Thérèse aho yarangirije ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Iyi yabaye inshuro ya kabiri atuka u Rwanda n’Umuyobozi wa rwo kuko taliki 08 Ukuboza, ubwo yiyamamarizaga mu mujyi wa Bukavu, yagereranyije Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Adolph Hitler wategekaga Ubudage mu ntambara ya II y’isi.

Mu ijambo rye yavuze ubwo yarangizaga kwiyamamaza, Tshisekedi yavuze ko afite umugambi wo gusaba Inteko ishinga amategeko ikamwemerera gutangiza intambara ku Rwanda.
https://twitter.com/SugiraMireille/status/1747212893181919301?t=ndoSHT_ba_m7OYgsvXZEIw&s=19
Ubwo yifurizaga Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2024, kuwa 31 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yabasezeranyije ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo umutekano wabo ukomeze kuba ntamakemwa, ndetse ko u Rwanda ruzatanga umusanzu ku bandi bifuza kuwusigasira.

Umwaka wa 2023 warangiye u Rwanda rubanye nabi na DRC ndetse Perezida Tshisekedi yivugiye ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda.

Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko nta kintu na kimwe kizabahungabanya, uko byagenda kose.

Ati “Dukomeje kandi guhangana n’umutekano mu karere kacu no ku mipaka n’ibindi bihugu. Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.”
“Kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye mu bushobozi bwacu mu gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigasira amahoro n’umutekano.”

Perezida Kagame Kandi yakunze kugaragaza kenshi ko abavugira hanze y’igihugu ntacyo bazahungabanya ku Rwanda ariko anahamya ko uzarenga umuronko atazamenya ikimukubise.

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 15 Mutarama 2024, ingabo za Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC zinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe, umwe muri bo araraswa abandi babiri bafatwa mpiri aribo Sgt Asman Mupenda Termite (w’imyaka 30) na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien (w’imyaka 28).

SI ku nshuro ya mbere izi ngabo z’iki gihugu zagerageje kuvogera u Rwanda zigamije guhungabanya umutekano wa rwo ariko ntibizihire kuko uwagerageje kwinjira bitashobokaga ko asubirayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger