AmakuruPolitiki

DRC yakubise ifuni icyizere cyo gukemura amakimbirane mu Burasirazuba bw’igihugu

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagaragaje ko ryatengushywe nyuma y’aho hafunguwe abatari ku rutonde rw’abo ryasabye ko bafungurwa.

Mu biganiro byabereye muri Qatar kuva muri Werurwe 2025, impande zombi zasabwe gufata ingamba zirema icyizere, zishimangira ko zifuza gukemura amakimbirane zifitanye kugira ngo amahoro aboneke.

AFC/M23 yarabyubahirije mu ntangiriro za Mata, ikura abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi. Icyakoze, yateguje ingabo za RDC ko nizongera kuyigabaho ibitero, izongera kubifata.

Iri huriro, ribinyujije kuri Qatar, ryasabye Leta ya RDC ko na yo yarekura abantu barimo abanyapolitiki n’abasirikare bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashinjwa gukorana na ryo cyangwa kuba abanyamuryango baryo.

Bivugwa ko AFC/M23 yahaye Qatar urutonde rw’abantu barenga 700 bafunzwe na Leta ya RDC bagombaga gufungurwa, ariko nta n’umwe muri bo wafunguwe.

Leta ya RDC yagaragaje ko yafunguye abantu batanu barimo umudepite wo mu ntara ya Haut-Uélé, gusa AFC/M23 yagaragaje ko abo batari ku rutonde rw’abo yasabye ko bafungurwa.

Abafunguwe ni abahoze bakorana n’uwahoze bakorana n’uwahoze ari Guverineri wa Haut-Uélé akaba na murumuna wa Corneille Nangaa uyobora AFC/M23, Christophe Baseane Nangaa.

Baseane Nangaa aherutse guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu gihe yakekwagaho gukorana n’umuvandimwe we. Yahoze mu ihuriro Union Sacree riri ku butegetsi bwa RDC mbere yo gufungwa amezi atandatu.

Ingamba zirema icyizere ni izingiro ry’ubwumvikane bwa RDC ndetse na AFC/M23, kuko ni kimwe mu by’ingenzi byari gushingirwaho mu gutunganya inyandiko ihuriweho n’impande zombi.

Hari amakuru avuga ko nyuma y’icyumweru intumwa za AFC/M23 ziri i Doha, zamaze kuvayo kandi ko zitigeze zishyira umukono ku nyandiko ihuriweho, bitewe n’uko Leta ya RDC yanze kubahiriza icyifuzo cyayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger