AmakuruPolitiki

DRC yajyanye Leta y’u Rwanda mu rukiko rwa EAC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagejeje ikirego mu Rukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), ishinja u Rwanda kuvogera ubusugire bw’igihugu binyuze mu gushoza intambara no kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Imyaka imaze kurenga ibiri umubano hagati y’u Rwanda na RDC wifashe nabi cyane kubera intambara ihanganishije ingabo za Leta, FARDC, imitwe yitwaje Intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo, Abacanshuro na M23.

RDC wifashe nabi cyane kubera intambara ihanganishije ingabo za Leta, FARDC, imitwe yitwaje Intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR, Wazalendo, Abacanshuro na M23.

Ikirego RDC yagejeje muri EACJ muri Nzeri 2023, ariko kikongerwamo izindi ngingo muri uyu mwaka wa 2024 gishinja u Rwanda gutera inkunga intambara no kuvogera ubutaka bw’iki gihugu.

Ikirego gikubiyemo amagambo avuga ko “Mu myaka irenga 25 ishize, u Rwanda rwavogereye ubusugire bwa RDC inshuro nyinshi, ubutaka bw’igihugu ndetse rwivanga mu bijyanye n’imitegekere y’igihugu.”

Muri iyi nyandiko hagaragazwa ibikorwa by’urugomo bivugwa ko byagiye byitirirwa RDC ariko bikaba byarabayeho mu gihe iki gihugu cyabaga gihanganye n’u Rwanda mu bihe bitandukanye byo mu myaka 25 ishize.

Iti “Leta n’imiryango y’Akarere bakoze ibishoboka ngo bahuze impande zombi mu gushyira iherezo kuri iki kibazo. Aha harimo n’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari na Afurika y’Iburasirazuba yayobowe na Uhuru Kenyatta wari washyizweho nk’intumwa y’amahoro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’umuhuza wa EAC.”

The EastAfrican yanditse ko RDC yagaragaje ko idashaka ko u Rwanda rukomeza kuvogera ubutaka bwayo kandi ko ruhakura ingabo zarwo iki gihugu kivuga ko zikibereye ku butaka.

Ikirego cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Mutombo Kiese Rose kigaragaza ko “ibikorwa by’u Rwanda byo kuvogera ubusugire bw’ubutaka bwa RDC binyuze mu kubwoherezaho ingabo za RDF birenga ku masezerano ya EAC.”

Ati “Turahamya ko inkunga y’ibikoresho n’amafaranga u Rwanda ruha M23 byatumye habaho guhonyora uburenganzira bwa muntu, nabyo birenga ku masezerano ya EAC.”

U Rwanda mu bihe bitandukanye rwahakanye ibirego byose RDC irushinja, rukagaragaza ko iki gihugu gifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bikorwa birimo no kugaba ibitero ku Rwanda.

FDLR ifatanyije na FARDC, bateye ibisasu mu Rwanda mu bihe bitandukanye mu 2022, bikomeretsa abaturage, byangiza byinshi.

Ni mu gihe mu bihe bitandukanye, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko azafasha FDLR gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger