AmakuruPolitiki

DRC yahinduye imvugo kuri Brig.Gen Gakwerere Jean Baptiste

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu itariki 01 Werurwe 2025, umutwe wa M23 ushyikirije u Rwanda abarwanyi ba FDLR wafatiye ku rugamba barimo General Ezechiel Gakwerere ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, no kubona ukuri ku byakunze kuvugwa na Leta ya Kigali ku bufatanye bwa FARDC na FDLR gukomeje kujya ahagaragara, Igisirikare cya Congo kihanukiriye cyemeza ko uyu yari umukozi w’u Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamukuru FARDC yashyizwe ahagaragara, yise abayobozi b’u Rwanda abahanga mu kubeshya.

“Abategetsi b’u Rwanda bazobereye mu buhanga bwo kubeshya no gukoresha manipulation bafashe abahoze ari aba FDLR bafungiye muri Gereza Nkuru ya Gitarama yo mu Rwanda maze babambika imyenda mishya ya gisirikare ya FARDC yakuwe muri depo kugira ngo bagaragare nk’abarwanyi ba FDLR bafatiwe i Goma.”

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Gen. Sylvain Ekenge, havugwamo ko ibyo byakozwe hagamijwe gusebya FARDC n’abafatanyabikorwa bayo nka SAMIDRC ngo u Rwanda rubone uko rusobanura impamvu yo gutera Congo.

“Ikindi Kandi, amakuru yizewe dufite ni uko ubwo General Gakwerere amaze igihe akorera serivisi za Paul Kagame. Uyu niwe wamutumye kwica ibihumbi by’Abanyekongo.”

Guverinoma y’u Rwanda yakunze gushinja abayobozi batandukanye ba RDC gushyigikira FDLR bakabihakana ariko bwigeze kuri Tshisekedi ubu bufatanye abushyira ku rundi rwego nyuma yo kwizezwa ko izamufasha guhagarika umutwe wa M23 nawe akabizeza kubafasha gutaha mu Rwanda ku ngufu.

Gen. Gakwerere, Igisirikare cya Congo cyahindukiye kikamwita umukozi w’u Rwanda, yari umwe mu bantu bashakishwa cyane n’ubutabera kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi nko kuba ashinjwa kuba ari umwe mu bishe Umwamikazi Rosalia Gicanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger