DRC: Umwana wo ku muhanda yasahuye imyenda y’ingabo za MONUSCo ahita ayambara(Video)
Umwana wo ku muhanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,yagaragaye ku muhanda yambaye imyenda y’ingabo za MONUSCO nyuma yo kuyitera mu myigaragambyo bakayisahura.
Imyigaragambyo yamagana ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye MONUSCO yatangiriye i Goma kuwa 25 igakomereza i Butembo kuwa 26 Nyakanga 2022.
Umwana uba ku muhanda nawe mu basahuye ntiyatanzwe kuko yinjiye mu kigo cya MONUSCO agakuramo imyambaro y’umusirikare akaba ariyo atwara ubu ikaba irikumumara imbeho nk’indi myenda asanzwe yambara.
Mu mashusho akomeje gucicikana mu mbuga nkoranyambaga abana bagenzi b’uyu wasahuye imyambaro ya Gisirikare baba barimo kumubwira ko badakeneye MONUSCO ku butaka bwabo ndetse ibyaha byiza ari uko we na bagenzi be (Bavuga abasirikare ba MONUSCO) babavira ku butaka.
Abigaragambya bamagana MONUSCO bayishinja kubarangarana no kubatererana mu bugizi bwa nabi bakorerwa n’imitwe yitwaje n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Emeza hano urebe video👇👇👇
Look! Street Child profited to put on @MonuscoF Uniform! Will he also Appeal in Court as it has announced by @PatrickMuyaya ?
👇👇👇👇👇
https://t.co/dWAgAyBrKM