AmakuruPolitiki

DRC: Umusirikare yarashe umwana amuziza ibiceri 250 Rfw

Umusirikare wo mu hihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, arabugwaho kurasa umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko amuziza 250 Frw akaba arinkuru yatumye benshi bacikaururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byabereye mu gace ka Loashi kari muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), aho umusirikare yahiciye umukobwa w’imyaka 16, amuziza ko atishyuye amafaranga angana n’amanyarwanda 250 yo kuri bariyeri.

Byabaye tariki ya 30 Nyakanga 2021 ubwo uyu mwana witwa Utukufu Lukambo yari avuye ku ishuri rya Institut Loashi atashye mu rugo, arenga iyi bariyeri yashyizweho n’abasirikare ho metero zigera kuri 20 atishyuye aya mafaranga, nk’uko bisanzwe bikorwa.

Radio Okapi ivuga ko uyu musirikare yahise arasa uyu mwana, ahita apfira aho ngaho.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Iki gikorwa cy’umusirikare cyagamanwe n’abantu batandukanye barimo Depite Alexis Bahunga uhagarariye Masisi wasabye ko hakurwaho bariyeri zitemewe n’amategeko ndetse na sosiyete sivile.

Kibaye nyuma y’aho mu minsi ishize, umupolisi wa RDC na we yishe umunyeshuri wigaga muri kaminuza ya Kinshasa, amuziza kutambara agapfukamunwa kandi yari kumwe na bagenzi be bategura filimi bagombaga gushyikiriza mwarimu wabo nk’umukoro yari yabahaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger