AmakuruPolitiki

DRC: Umunyamakuru ukomeye yiyunze ku mutwe wa M23

Umunyamakuru uri mu bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Demokarasi yunze amaboko ku mutwe w’abatwanyi ba M23 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma.

Mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X, avuga ko muri M23 bakiriye umunyamakuru w’icyamamare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, uzwi ku mazina ya Magloire Paluku Kavunga.

Ubutumwa bwa Willy Ngoma, bwa nyujijwe ku mbuga nkoranya mbaga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09/07/2024, bugira buti: “Ari hano, turikumwe nawe, kandi yadusanze kimwe nuko n’abandi Banye-kongo badusanga ngo dufatanye urugamba rwo guhangana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Icyakora Lt Col Willy Ngoma ntiyagaragaje igihe uyu munyamakuru yabagereyeho, ariko amakuru y’ukuri n’uko uyu munyamakuru yamaze kugera muri M23 aho agiye kwifatanya nayo ku rwanya ubutegetsi bwa Kinshasa buyobowe na Tshisekedi Tshilombo.

Umunyamakuru Paluku yahoze ari umuyobozi mukuru wa Radio ya Kivu One, ikorera i Goma ahazwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Paluku kandi yigezeho no kuba umujyanama mu kuru wa madamu Sama Lukonde wabayeho minisitiri w’intebe wa RDC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger